ACPLRWA Website
Abanyamuryango ba ACPLRWA baragirwa inama n'amahame aranga utwaye ikamyo mu muhanda
TESTIMONY (UBUHAMYA) Drivers

Abanyamuryango ba ACPLRWA baragirwa inama n'amahame aranga utwaye ikamyo mu muhanda

by Bahati on 2025-10-01 16:21:54 Share: Facebook | Twitter | WhatsApp | LinkedIn Views: 84 | Shared: 0

Mu gihe abashoferi bakomeje kwigishwa ndetse no gukangurirwa kwitwararika iyo bari mu muhanda batwaye (Road Safety).

Abanyamuryango ba ACPLRWA bafata umwanya wo guhugurana birushijeho uburyo umushoferi agomba gutwara imodoka mu rwego rwo kwirinda impanuka iyo ariyo yose yaterwa n’uburangare yagira mu gihe atwaye ndetse no kubera abandi urugero mu nzira zo kugabanya impanuka zo mu muhanda.

Ni ikiganiro cyatambutse ku rubuga abashoferi b'amakamyo bahuriraho  na cyane ko nubusanzwe ACPLRWA ubwayo ireberere imbuga zihuriraho abatwara amakamyo barenga ibihumbi 2,000 bakaba baganiraga mu buryo bwo gusangizanya amakuru.

Umwe mu bashoferi akaba n'umunyamuryango wa ACPLRWA Bwana Ramadhan Djuma Swaleh, yafashe umwanya asobanurira bagenzi be mu buryo burambuye ibyo bagomba kwitondera mu gihe bari mu muhanda mu ma safari atandukanye. 

 Mu cyo Bwana Djuma Swaleh yise inyunganizi yunganira izindi nama bagenda bagirwa n’abayobozi ba Sendika y'abatwara imodoka nini zambukiranya imipaka n'izikorera imbere mu gihugu cyacu cy'u Rwanda .

Djuma Swaleh kandi yagarutse ku mahame yo mu muhanda umushoferi akwiye kugenderaho mu buryo bwo kumurinda impanuka yamuturukaho igihe atwaye, aha Swaleh yagarutse ku bintu bigera kuri 6 umushoferi akwiye kwitondera igihe cyose ari mu muhanda asobanura ko amategeko yo mu muhanda ariyo aranga ubwirinzi n'umutekano wo mu muhanda (Road safety) avuga ko abenshi babyiga mu gihe barimo bakorera impushya zo  gutwara ibinyabiziga ariko bakagorwa no kubyubahiriza iyo batangiye kujya mu muhanda.

Kimwe mu by'ingenzi Swaleh avuga ko umushoferi agomba kubanza kugenzura ikinyabiziga cye akamenya niba amapine ameze neza ndetse n'ibindi bice byose bigize imodoka mbere yo gutangira urugendo.

Yavuze kandi ko mu masaha ane (4) umushoferi aba agomba guparika  ndetse akanareba uko ikinyabiziga cye gihagaze byibuze iminota 20 ikinyabiziga gihagaze, nyuma umushoferi agakomeza urugendo yizeye ko imodoka ikimeze neza.

Agaruka ku mahame ane (4) y'ingenzi muri Road Safety, Swaleh asanga shoferi agomba kwita ku kureba, gushishoza, kumva ndetse no gufata umwanzuro, izi zikaba arizo mfunguzo enye zikoreshwa iyo shoferi ari mu muhanda.

Ikindi kigarukwaho cyane, ni amasegonda 30 akoreshwa utwaye ikamyo yita kuri izo ngingo enye kugirango akomeze urugendo.


Swaleh yibutsa abatwara amakamyo ko bagomba kubahiriza ikimenyetso cyose kiri mu muhanda ndetse igihe cyo  guhagarara akacyubahiriza ndetse n’aho ikinyabiziga gihagarara akabyubahiriza.

Swaleh abwira shoferi ko aba ameze nk’utwaye izindi modoka enye, abisobanura avuga ko haba hari imodoka ziri imbere ye, izishaka kugutambukaho,  iziri inyuma ye, ndetse n'iziri inyuma y’ikinyabiziga shoferi atwaye ariho yagaragaje ko uyu aba ariwo mwanya wo gukoresha za ngingo 4 zifashishwa muri Raod safety kugirango hatagira icyago kiba muri ako kanya.

Kumenya umuhanda; swaleh yavuze ko ku ngingo yo kuba shoferi agomba kumenya umuhanda bifasha cyane kuko iyo ageze aho abantu batuye cyangwa se ahanyura abanyamaguru, bifasha cyane habaye inkomyi itunguranye.

Gukora kinyamwuga bituma ushobora gukoresha amatara yabugenewe (kinyoteri) neza, bifasha mu kubwira ukuri inyuma bitewe nuko ibiri imbere bimeze bityo ibi nabyo bikaba bigabanya ibyago byo gukora impanuka.

Ingingo ya nyuma yagarutsweho ni ukumenya ibimenyetso biba mu muhanda, aha yakoresheje ibimenyetso bigaragaza ko ahantu ugeze ari  hafi  y’amashuri, ku kicaro cya police cyangwa  ahari ibitaro, anagaragaza ko aho abantu batuye ugomba kugabanya umuvuduko kimwe nuko hari aho shoferi atagomba kuvuza amahoni igihe uhageze urugero nko kwa muganga, ku mashuri ndetse no kuri police.

Mu gusoza iki kiganiro Djuma Swaleh asanga abashiferi batwara kinyamwuga bidakwiriye ko bagenda bakoresha telephone mu gihe batwaye ibinyabiziga kuko biri mu biteza impanuka anagira inama bagenzi be ko bajya bakoresha telephone bageze ahabugenewe ndetse bikajyana no kuba utwaye ikamyo agomba kugendera mugenzi we  neza kuko iyo ugendeye mugenzi wawe nabi  nabyo biri mu biteza ibyago byo kuba habaho impanuka.

Bamwe mu batwara amakamyo by'umwihariko abanyamuryango ba ACPLRWA bagaragaje ko bishimiye ikiganiro cyatanzwe na mugenzi wabo, bavugako cyongeye ku bibutsa inshingano bakwiye kwitaho.

Ubuyobozi bwa ACPLRWA nabwo bwemeza ko ari umwanya mwiza baha abatwara amakamyo mu guhugurana no gukeburana cyane ko hamaze iminsi hagaragara impanuka zikomeye zihitana ubuzima bw'abatwara amakamyo ndetse n'abandi bagwa muri izo mpanuka.

Ibi bikomeza gutanga ikizere binyuze mu kubaka indangagaciro za kinyamwuga ndetse za Kinyarwanda.


Leave a Comment
What did they say:
ACPLRWA-RWANDA