Abatwara amakamyo yambukiranya imipaka bakomeje kubangamirwa n'ibibazo uruhuri bikomeje kwiyongera bikadindiza iterambere ry'umwuga wabo bidasize n'iterambere ryabo bwite.
Guhagurutsa ikamyo bisigaye biteye ubwoba abatwara amakamyo.
Ikiri kugarukwaho cyane ubu, ni igabanywa rya hato na hato ry'amafaranga y'urugendo (Mileage), ni mu gihe abashoferi bari kugaragaza kutishimira iryo gabanywa nta busobanuro bwaryo cyangwa herekanwe icyo bashingiraho bagabanya ayo mafaranga.
Aya akaba ari amafaranga ahabwa umushoferi igihe cyose agiye isafari kugirango amufashe mu rugendo aba yerekejemo.
Nk’uko byatangajwe n'abakora mwuga wo gutwara amakamyo twaganiriye, batubwiye ko batishimiye iri gabanywa rya Mileage kuko uko ibiciro by'ibyo bakenera bigenda bizamuka ataricyo gihe cyo kugabanya ayo mafaranga y'urugendo kuko ku isoko muri rusange byazamutse ugasanga abahawe make bagorwa n'imibereho mu bihugu abashoferi baba bagiye kuzana imizigo kandi buri kimwe cyose bakenera gisaba amafaranga.
Ibi kandi iyo babivuga babigereranya na mbere y’icyorezo cya covid-19 aho bavuga ko umushoferi yahabwaga amafaranga y'urugendo mu madorari mu rwego rwo kuborohereza mu ivunjisha ku mipaka abenshi muri bo bashobora no kunyura mu bihugu birenze 3 bagenda bavunjisha kuri buri gihugu binjiyemo ndetse ugasanga nk’umushoferi ahawe amadorari 400 bitewe n'urugendo ndetse n'icyerekezo agiye kwerekezamo.
Aya madorari kuri ubu iyo uyasize mu manyarwanda ajya kungana n'ibihumbi magana atanu na mirongo itandatu (560,000frw), Mu gihe uhabwa amadorari 350 usanga ajya kungana n'ibihumbi magana ane na mirongo cyenda na kimwe (491,000frw) y'amanyarwanda.
Ibyo byiyongeragaho ko utwara ikamyo yabaga yahawe Tandiboyi wo ku mufasha mu rugendo, uyu Tandiboyi nawe akaba yarahabwaga mafaranga yihariye y'urugendo, hatirengagijwe nandi amafaranga yo kwita ku modoka ubwayo. Byose bitandukanye na Mileage.
Ibyo bibangamiye abashoferi batwara amakamyo byose byatangiye guhindagurika no kugabanywa kimwe ku kindi nyuma y’icyorezo cya covid-19.
Habanje gukurwaho Tandiboyi wajyaga afasha umushoferi ubwo umushoferi asigara ariwe byose aho agomba kuba umuyobozi w'Ikamyo atwaye ndetse akaba na Kigingi w'Ikamyo cyo kimwe n'umuzamu.
Nyuma yaho gato havanwaho y'amafaranga yari ayo kwita ku modoka ubwayo.
Hakomeza haza ibindi bibazo birimo kugabanya amavuta y'imodoka kuburyo hari nizagiye zizimira mu nzira kubera ingano y'amavuta asigaye atangwa ugereranije nayo batangaga mbere Kandi urugendo rutarigeze rugabanuka.
Ubu igabanywa rikomeje kurikoroza ni iry'amafaranga y'urugendo (mileage) akomeje kugabanywa uko bwije nuko bukeye nta mpamvu isobanurirwa abashoferi batwara amakamyo.
Tugaruka ku kibazo cy'amafaranga y'urugendo cyumvikanamo amajwi yabakora umwuga wo gutwara amakamyo, abawukora basobanura ko kuri ubu uwahabwaga ya madorari 400 ubu arimo guhabwa ibihumbi Magana ane by'amanyarwanda (400.000Frw), naho uwahabwaga amadorari 350 akaba kuri ubu ari guhabwa amafaranga y’u Rwanda ahwanye n'ibihumbi Magana atatu (300,000frw) cyangwa se akanahabwa ari munsi yayo kuko hari n'abahwabwa ibihumbi magana abiri (200,000frw).
Ibi kandi abatwara amakamyo basanga bishobora gutuma akazi kabo katagenda neza ndetse bamwe muri bo bafite ukwihangana guke bakaba byabasunikira gukora ibinyuranye n'amahame y’umwuga wabo kugirango babashe gusoza isafari.
Nk’urugero hari bamwe mu bashoferi bakorera kampuni imwe mu Rwanda bavuga ko bamaze iminsi bakora isafari ariko ntibahabwe amafaranga y'urugendo yuzuye (mileage) bakizezwa ko aburaho bari buyahabwe bari munzira ariko bakarinda bagera iyo bagiye amaso akiri mu kirere.
Aba bashoferi bavuga ko amafaranga bagombaga guhabwa n'umukoresha kuri buri safari harihategabyijwe 550.000 bya mashilingi ya Tanzania, ariko bakaba baragiye bahabwa ibihumbi 400.000 by'amashilling mbere yo guhaguruka bijejwe ko 150.000 asigaye bayohererezwa bari murugendo.
Kampuni yakomeje kubasigaramo ayo mashilling kuko batigeze bayahabwa kugeza bakoze urugendo rwa gatatu (3).
Uwo twaganiriye nawe yatubwiye ko ubaze neza ubwo kuri buri mushoferi bamubereyemo agera kuri 450.000 shilling, aya bakavugako nabo ari amadeni barimo abagiye babaha service aho banyuze hose bizeye kuyahabwa bakishyura.
Kunshuro ya 4 ubwo aba bashoferi basabwaga guhagurutsa amakamyo ngo bajye mu kazi, basabye umukoresha kubanza guhabwa amafaranga batarahabwa ngo bazabashe kwishyura amadeni bagiye bafata munzira ndetse n'akazi kabashe gukomeza gukorwa neza. Igisubizo bahawe n'umukoresha nuko bitaba kuri office ya kampuni bitwaje umfunguzo z'imodoka buri umwe atwara, igisa no kubirukana cyane ko bakemanga n'amasezerano bagiranye n'umukoresha.
Abatwara amakamyo bahura n'impanuka zikomeye zihitana ubuzima bwabo.
Ibi bituma hakomeza kwibazwa icyakorwa ibyo Umushoferi yahabwaga kugirango akazi kagende neza byongere bisubire nkuko byahoze mbere ya Covid-19.