ACPLRWA Website
Abantu batatu baguye mu mpanuka z'amakamyo mu gihugu cya Tanzania ku munsi umwe wo kuwa 04 Gicuransi 2025
ACCIDENTS (IMPANUKA) Driver

Abantu batatu baguye mu mpanuka z'amakamyo mu gihugu cya Tanzania ku munsi umwe wo kuwa 04 Gicuransi 2025

by Bahati on 2025-05-05 17:19:14 Share: Facebook | Twitter | WhatsApp | LinkedIn Views: 113 | Shared: 0

Abashoferi batwara ikamyo zambukiranya imipaka bakomeje kugarizwa n'impanuka zo mu muhanda haba kumanywa ndetse na nijoro dore ko akazi kabo katagira amasaha akagenga aho usanga umushoferi akora kugeza amasaha y'ijoro amufashe bityo akaba atanabona uko  aruhuka  bihagije ibyo  rero bikaba bimwe mu bitera impanuka bahura nazo mu muhanda.

Tariki 04 ukwezi kwa gatanu 2025 ahagana saa 13:00 z'amanywa zishyira saa 14:00 ubwo umushoferi w'umunyarwanda witwa Patrick NKURIKIYE ukorera ikigo  kesi investment yavaga Tanzania yerekeza  mu Rwanda yahuye n'impanuka ubwo umumotari yagonze ikamyo yari imbere ye, maze akagaruka mu muhanda akagonga imodoka yari itwawe na  Patrick! 

Iyi mpanuka yabaye ubwo uyu Patrick yari ageze ahitwa BUBUTI mu gace ko muri Tanzania.

Amakuru yatangajwe na bagenzi be bahageze ubwo impanuka yari ikimara kuba, bavuze ko nta muntu wahasize ubuzima uretse kuba umumotari yakomeretse bidakabije.

Patrick nk�uwari uhuye n'impanuka byabaye ngombwa ko asaba ubufasha abatwara amakamyo bagenzi be bamuba hafi, abatwara amakamyo bahageze bakaba bamufashije ku mukorera ubuvugizi ndetse n'urwego rwa police ishami ryo mu muhanda rya Tanzania rirahagera.

Iyi mpanuka ikaba yabaye isanga indi nkayo yari imaze amasaha agera kuri atatu ibaye mu kandi gace, aho  undi mushoferi na we warimo ava Tanzania yagonganye na moto bivugwa ko iyo moto yariho abantu bane  ndetse batatu bakaba  bahise bahasiga ubuzima  mugihe undi umwe yagiye muri comma. Iyo mpanuka yo yabaye mu masaha ya saa 10:00 z'amanywa.

Umushoferi w'ikamyo nababonye iyo mpanuka iba bavuzeko, motari wari utwaye yageragezaga guca ku modoka y�intanzania (ibyo bita kudepasa) ahita akubita n'ikamyo yari itwawe na NSHIMIYIMANA Theogene wavaga Tanzania agaruka mu Rwanda ageze ahitwa PANDAMBILI hafina KIBAYIGWA.

Mu masaha ya ni mugoroba naho kuri iyo tariki n'ubundi  mu gace ka BAIPASI-ARUSHA ho muri Tanzania umushoferi ukorera umushoramari N.Celestin (uko byanditse ku modoka) yagize impanuka ageze mu ikorosi riri muri ako gace gukata imodoka bikamugora ihita igwisha urubavu.

Tugerageza kubaza ibashoferi bagenzi be bakoresha uwo muhanda, batubwiye ko iryo korosi ari ahantu hagoye mu buryo  bw'imiterere  kuburyo kuhakata bisaba kwitonda.

Izi mpanuka  zose rero  zikaba zabaye ku munsi umwe itariki  (04 Gicuransi 2025).

Ubwiyongere bw'izimpanuka bukomeje guhangayikisha abakora umwuga wo gutwara imodoka nini zambukiranya imipaka bavugako imigendekere yo mu mihanda imwe n'imwe igoye kuko abatwara ibindi binyabiziga batubahiriza amategeko, ibi kandi bigendana no gukoreshwa amasaha menshi bataruhuka kuko batagira amasaha batangiriraho akazi cyangwa ayo bagasorezaho. Iyo babivuga bagaruka ku gititu cy'abakoresha babategeka amasafari (trip) bagomba gukora mu kwezi. 

Hari nabakomeje kugaruka kubibazo by'amavuta agabanywa umusubirizo rimwe na rimwe biteza abatwara amakamyo impanuka.

Sendika y'abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka n'izikorera imbere mu gihugu ACPLRWA, ivugako ikomeje ibiganiro n'abakoresha kimwe n'inzego bireba mu kwigira hamwe ibibazo biteza impanuka mu rwego rwo kugabanya umubare wazo.

ACPLRWA kandi igira inama abanyamuryango bayo ndetse n'abashoferi muri rusange kukuba bakwirinda kugenda amajoro ndetse no kugendera ku muvuduko ukwiye mu gihe umushoferi atangiye isafari cyangwa agarukana umuzigo. Ni ubukangurambaga bukorerwa ku mbuga zibahuza abashoferi batwara amakamyo kugirango bagire uruhare mu kugabanya impfu zituruka ku mpanuka zahato na hato.

Abashoferi batwara ikamyo zambukiranya imipaka bakomeje kugarizwa n'impanuka zo mu muhanda haba kumanywa ndetse na nijoro dore ko akazi kabo katagira amasaha akagenga aho usanga umushoferi akora kugeza amasaha y'ijoro amufashe bityo akaba atanabona uko  aruhuka  bihagije ibyo  rero bikaba bimwe mu bitera impanuka bahura nazo mu muhanda.

Tariki 04 ukwezi kwa gatanu 2025 ahagana saa 13:00 z'amanywa zishyira saa 14:00 ubwo umushoferi w'umunyarwanda witwa Patrick NKURIKIYE ukorera ikigo  kesi investment yavaga Tanzania yerekeza  mu Rwanda yahuye n'impanuka ubwo umumotari yagonze ikamyo yari imbere ye, maze akagaruka mu muhanda akagonga imodoka yari itwawe na  Patrick! 

Iyi mpanuka yabaye ubwo uyu Patrick yari ageze ahitwa BABATI mu gace ko muri Tanzania.

Amakuru yatangajwe na bagenzi be bahageze ubwo impanuka yari ikimara kuba, bavuze ko nta muntu wahasize ubuzima uretse kuba umumotari yakomeretse bidakabije.

Patrick nk'uwari uhuye n'impanuka byabaye ngombwa ko asaba ubufasha abatwara amakamyo bagenzi be bamuba hafi, abatwara amakamyo bahageze bakaba bamufashije ku mukorera ubuvugizi ndetse n'urwego rwa police ishami ryo mu muhanda rya Tanzania rirahagera.

Iyi mpanuka ikaba yabaye isanga indi nkayo yari imaze amasaha agera kuri atatu ibaye mu kandi gace, aho  undi mushoferi na we warimo ava Tanzania yagonganye na moto bivugwa ko iyo moto yariho abantu bane  ndetse batatu bakaba  bahise bahasiga ubuzima  mugihe undi umwe yagiye muri comma. Iyo mpanuka yo yabaye mu masaha ya saa 10:00 z'amanywa.

Umushoferi w'ikamyo nababonye iyo mpanuka iba bavuzeko, motari wari utwaye yageragezaga guca ku modoka y'intanzania (ibyo bita kudepasa) ahita akubita n'ikamyo yari itwawe na NSHIMIYIMANA Theogene wavaga Tanzania agaruka mu Rwanda ageze ahitwa SIMBAMBILI hafina KIBAYIGWE.

Umunsi umwe kandi mu masaha ya ni mugoroba ashyitwa saa 19:00 naho habaye indi mpanuka mu gace ka BAIPASI-ARUSHA ahitwa   n'ubundi muri Tanzania umushoferi utwara ikamyo y'umukoresha N.Celestin (Uko byanditse ku modoka) ubwo ikamyo yagishaga urubavu igeze ahari ikorosi kurikata bikamugora imodoka igahita igwa, umushoferi wari uyitwaye byamuvuriyemo gukomereka akaguru.

Ubwo twabazaga icyo bagenzi be bakeka cyaba cyateye iyo mpanuka bagenzi be  bakoresha cyane uwo muhanda, batubwiye ko ari ahantu hagoye cyane mu buryo  bwo kuhakata ubundi bisaba kwitonda cyane.

Ubwiyongere bw'izimpanuka bukomeje guhangayikisha abakora umwuga wo gutwara imodoka nini zambukiranya imipaka bavugako imigendekere yo mu mihanda imwe n'imwe igoye kuko abatwara ibindi binyabiziga batubahiriza amategeko, ibi kandi bigendana no gukoreshwa amasaha menshi bataruhuka kuko batagira amasaha batangiriraho akazi cyangwa ayo bagasorezaho. Iyo babivuga bagaruka ku gititu cy'abakoresha babategeka amasafari (trip) bagomba gukora mu kwezi. 

Hari nabakomeje kugaruka kubibazo by'amavuta agabanywa umusubirizo rimwe na rimwe biteza abatwara amakamyo gukora impanuka.

Sendika y'abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka n'izikorera imbere mu gihugu ACPLRWA, ivugako ikomeje ibiganiro n'abakoresha kimwe n'inzego bireba mu kwigira hamwe ibibazo biteza impanuka mu rwego rwo kugabanya umubare wazo.

ACPLRWA kandi igira inama abanyamuryango bayo ndetse n'abashoferi muri rusange kukuba bakwirinda kugenda amajoro ndetse no kugendera ku muvuduko ukwiye mu gihe umushoferi atangiye isafari cyangwa agarukana umuzigo. Ni ubukangurambaga bukorerwa ku mbuga zibahuza abashoferi batwara amakamyo kugirango bagire uruhare mu kugabanya impfu zituruka ku mpanuka zahato na hato.

Leave a Comment
What did they say:
ACPLRWA-RWANDA