ACPLRWA Website
Bagaruka ku mpanuka iherutse kubera MASAKA UGANDA, Sendika y'abatwara amakamyo irahamagarira abashoferi kwishakamo ibisubizo birimo n'imbangukira gutabara.
ACCIDENTS (IMPANUKA) Driver

Bagaruka ku mpanuka iherutse kubera MASAKA UGANDA, Sendika y'abatwara amakamyo irahamagarira abashoferi kwishakamo ibisubizo birimo n'imbangukira gutabara.

by Bahati on 2025-02-27 10:23:01 Share: Facebook | Twitter | WhatsApp | LinkedIn Views: 143 | Shared: 0

Ni impanuka yari iteye ubwoba kuburyo kwizera ko hari uwayirokotse byari ingorabahizi kubashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka, by'umwihariko abajya Kenya banyuze Uganda.


Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki  25 gashyantare 2025 ahagana saa kumi z’umugoroba  kwisaha yo mu Rwanda, umushoferi utwara ikamyo Hussen Ahmad wo muri company yitwa MARTIN HARDWARE ikora ubwikorezi nyambukiranya mipaka  yagize impanuka ikomeye ndetse ayikomerekeramo, ni Impanuka yabereye mu gihugu cya UGANDA aho yarajyanye umuzigo w'ibirahure yaratwaye.

Hussen Ahmad bivugwa ko ari umu Tanzania wari waraje gushakira ubuzima mu Rwanda  akabona akazi  muri MARTIN HARDWARE  nk’uko twahawe amakuru n’umwe mu batabaye  uyu mushoferi, 

Yatubwiye ko Ahmed uzwi ku kazina ka KICHUYA yakoze impanuka ageze MASAKA muri UGANDA ubwo imodoka ye yarengaga umuhanda   ndetse akaba yakomeretse cyane nkuko byatangajwe nuyu mushoferi nawe wahageze ubwo impanuka yamaraga kuba.

Yagize ati "Twagerageje gutabara uyu mushoferi kugirango atahasiga ubuzima kuko imodoka yarenze umuhanda ikagwa mu gishanga"

Nta byinshi byamenyekanye kuri uyu mu Tanzania wakoreraga mu Rwanda gusa amakuru twamenye nuko babimenyesheje company akorera kugirango bakomeze kumukurikirana.

Umuyobozi wa MARTIN HARDWARE  bwana NIYITEGEKA Yves yatubwiye ko abakozi bikigo cye bafite ubwishingizi bityo kuvuza uwakoze impanuka bitari bugorane ahubwo bari kureba uko bitarenze iminsi 2 bari bumuzane akavurirwa mu Rwanda.

Agaruka ku gihombo ikigo cyahuye nacyo, yadutangarije ko imodoka yo yari ifite ubwishingizi ariko ibyo yari atwaye bitari byishingiwe, ibyateje igihombo cy'asaga miriyoni 20 z'amanyarwanda nubwo ntawe yarenganya.

Ntabwo haramenyekana icyateye iyi mpanuka  gusa bivugwa ko umuhanda uyu mushoferi yanyuragamo wamanukaga cyane bigakekwa ko yabuze feri imodoka irenga umuhanda yisanga mu gishanga ibyanagoranye kuyikurura aho yari yaguye  kuko byafashe amasaha hafi atanu kugirango bamukure mu modoka nabwo yavunaguritse amaguru.

Umushoferi yaje kujyanwa kwa muganga kugirango abashe gukurikiranwa ckubwamahirwe  ntawahasize ubuzima  

Birumvikana  kandi ko mu bamenye amakuru kwisonga ari ACPRWA, ikaba ikomeje gushakisha amakuru yafasha uyu AHMAD  kugirango akurikiranwe ndetse kandi abashe guhabwa nubuvuzi nk’uko bikwiye.

Umuvugizi wa Sendika y'abashoferi batwara amakamyo yavuze ko nubwo atari umunyamuryo wayo bidakuraho gukurikirana, ahubwo bafite impunge z'uburyo uyu AHMAD azagezwa mu Rwanda kuko umurwayi nkuriya suwo kujyanwa mu ikamyo cyangwa mu modoka isanzwe.


Iyi ikaba ari nayo mpamvu sendika irajwe ishinga no gushaka Imbangukira gutabara izajya iba ifite ibikoresho byose n'abaganga kuburyo kuvana umushoferi urwaye imahanga aje kuvurirwa mu Rwanda bizaba byizewe kandi bidateye impungenge.

Umuvugizi wa ACPLRWA bwana, Dusabimana moise asaba abashoferi muri rusange kwiyiyungaho mu ruganba rwo kunoza umwaga wo gutwara amakamyo ndetse no gushakira ibisubizo by'ibibazo bahura nabyo birimo n'ubwingizi ku buzima no kubyago bituruka ku kazi.


Leave a Comment
What did they say:
ACPLRWA-RWANDA