Ni impanuka yari iteye ubwoba kuburyo kwizera ko hari uwayirokotse byari ingorabahizi kubashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka, by'umwihariko abajya Kenya banyuze Uganda.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 25 gashyantare 2025 ahagana saa kumi z’umugoroba kwisaha yo mu Rwanda, umushoferi utwara ikamyo Hussen Ahmad wo muri company yitwa MARTIN HARDWARE ikora ubwikorezi nyambukiranya mipaka yagize impanuka ikomeye ndetse ayikomerekeramo, ni Impanuka yabereye mu gihugu cya UGANDA aho yarajyanye umuzigo w'ibirahure yaratwaye.
Hussen Ahmad bivugwa ko ari umu Tanzania wari waraje gushakira ubuzima mu Rwanda akabona akazi muri MARTIN HARDWARE nk’uko twahawe amakuru n’umwe mu batabaye uyu mushoferi,
Yatubwiye ko Ahmed uzwi ku kazina ka KICHUYA yakoze impanuka ageze MASAKA muri UGANDA ubwo imodoka ye yarengaga umuhanda ndetse akaba yakomeretse cyane nkuko byatangajwe nuyu mushoferi nawe wahageze ubwo impanuka yamaraga kuba.
Yagize ati "Twagerageje gutabara uyu mushoferi kugirango atahasiga ubuzima kuko imodoka yarenze umuhanda ikagwa mu gishanga"
Nta byinshi byamenyekanye kuri uyu mu Tanzania wakoreraga mu Rwanda gusa amakuru twamenye nuko babimenyesheje company akorera kugirango bakomeze kumukurikirana.
Umuyobozi wa MARTIN HARDWARE bwana NIYITEGEKA Yves yatubwiye ko abakozi bikigo cye bafite ubwishingizi bityo kuvuza uwakoze impanuka bitari bugorane ahubwo bari kureba uko bitarenze iminsi 2 bari bumuzane akavurirwa mu Rwanda.
Agaruka ku gihombo ikigo cyahuye nacyo, yadutangarije ko imodoka yo yari ifite ubwishingizi ariko ibyo yari atwaye bitari byishingiwe, ibyateje igihombo cy'asaga miriyoni 20 z'amanyarwanda nubwo ntawe yarenganya.
Ntabwo haramenyekana icyateye iyi mpanuka gusa bivugwa ko umuhanda uyu mushoferi yanyuragamo wamanukaga cyane bigakekwa ko yabuze feri imodoka irenga umuhanda yisanga mu gishanga ibyanagoranye kuyikurura aho yari yaguye kuko byafashe amasaha hafi atanu kugirango bamukure mu modoka nabwo yavunaguritse amaguru.
Umushoferi yaje kujyanwa kwa muganga kugirango abashe gukurikiranwa ckubwamahirwe ntawahasize ubuzima
Birumvikana kandi ko mu bamenye amakuru kwisonga ari ACPRWA, ikaba ikomeje gushakisha amakuru yafasha uyu AHMAD kugirango akurikiranwe ndetse kandi abashe guhabwa nubuvuzi nk’uko bikwiye.
Umuvugizi wa Sendika y'abashoferi batwara amakamyo yavuze ko nubwo atari umunyamuryo wayo bidakuraho gukurikirana, ahubwo bafite impunge z'uburyo uyu AHMAD azagezwa mu Rwanda kuko umurwayi nkuriya suwo kujyanwa mu ikamyo cyangwa mu modoka isanzwe.
Iyi ikaba ari nayo mpamvu sendika irajwe ishinga no gushaka Imbangukira gutabara izajya iba ifite ibikoresho byose n'abaganga kuburyo kuvana umushoferi urwaye imahanga aje kuvurirwa mu Rwanda bizaba byizewe kandi bidateye impungenge.
Umuvugizi wa ACPLRWA bwana, Dusabimana moise asaba abashoferi muri rusange kwiyiyungaho mu ruganba rwo kunoza umwaga wo gutwara amakamyo ndetse no gushakira ibisubizo by'ibibazo bahura nabyo birimo n'ubwingizi ku buzima no kubyago bituruka ku kazi.