ACPLRWA Website
Abanyamuryango ba ACPLRWA batewe ishema n'ibikorwa bitandukanye bikomeje gukorwa na Sendika yabo
OFFICALS All

Abanyamuryango ba ACPLRWA batewe ishema n'ibikorwa bitandukanye bikomeje gukorwa na Sendika yabo

by Bahati on 2025-08-14 16:35:32 Share: Facebook | Twitter | WhatsApp | LinkedIn Views: 117 | Shared: 0

Sendika y’Abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka n'izikorera imbere mu gihugu (ACPLRWA) mu mushinga wo gutegura amahugurwa yo kongera ubumenyi ku bashoferi batwara izi modoka nini mu rwego rwo kwagura  ubumenyi ku mwuga wabo.


Justin KANYAGISAKA, PEREZIDA WA ACPLRWA

Ni umwe mu mishinga  iri mu nzira zo gushyirwa mu bikorwa n’iyi sendika ubu ikaba iri mu myiteguro ya nyuma y'uyu mushinga uteganywa gutangira vuba mu gihe witezweho kugira abatwara amakamyo abanyamwuga.

Zimwe mu mpamvu sendika ACPLRWA ivuga ko zatumye itekereza uyu mushinga, n'uko yasanze abatwara amakamyo bakeneye amahugurwa ahoraho, kuko nubwo batwara izi modoka nini zambukiranya imipaka ariko zidahuje imikorere ndetse ntizibe zikoze kimwe, ACPLRWA ikaba yarasanze  umushoferi W'ikamyo akeneye kwihugura mu gihe agiye gutwara ikamyo runaka.

Ibi ni ibyagarutsweho n’umuyobozi wa ACPLRWA  bwana Justin KANYAGISAKA mu kiganiro n’umunyamakuru w'ikinyamakuru  gikorera ku muyoboro wa YouTube Sauti Ya Dereva cyatambutse kuwa 12 Kanama 2025 muri iki kiganiro yagarutse ku ikenerwa ry’amahugurwa y'aba bashoferi mu buryo bwo kunoza ndetse no kugira uyu mwuga wabo kinyamwuga.

Yatangaje ko n'ubundi gutwara imodoka y'ikamyo bisaba ubumenyi bwihariye burenze gusa kuba ufite Permit, ibi bigakenera n'amashuri yihariye azajya atanga amahugurwa kuri buri mushoferi mu buryo bwo kuzamura ubumenyi bigendanye n'imiterere y'imodoka no mu mikorere yazo, sendika igasanga iki kigo kizaza nk’igisubizo ku banyamuryango bayo kuko yabafasha kongererwa ubumenyi bwisumbuyeho bakoroherwa n'akazi kabo ka buri munsi.

Muri iki kiganiro kandi Bwana KANYAGISAKA Justin perezida wa ACPLRWA  yagaragaje uruhare rwo kuba umushoferi yahugurwa kuko bimukura ku rwego rumwe bikamushyira ku rundi rwego gutwara ikamyo azi neza imikorere yayo ku buryo anahuye n'ikibazo ahita amenya aho agikemurira bitandukanye n’aho usanga imodoka ishobora kugira ikibazo ari mu rugendo akaba atabasha kumenya ikibazo nyirizina imodoka igize.

Nubwo mur’icyo kiganiro umuyobozi wa Sendika  atigeze atangaza igihe nyacyo  icyo kigo kizatangirira gukora imirimo yacyo, yavuze ko bitazafata  igihe kirekire kuko umushoferi akeneye amahugurwa mu kubasha ku noza umwuga we vuba na bwangu bitewe naho igihe kigeze.

Uyu akaba ari  umwe mu mishinga  ikomeje gukorwa n'iyi sendika mu rwego rwo gufasha abashoferi ndetse no kunoza ubunyamwuga mu gutwara amakamyo.

Ni ibikorwa bikomeje guteza imbere igihugu binyuze mu kubakira abashoferi ubushobozi ndetse n'igihugu muri rusange kikabyungukiramo.

Mu y'indi mishinga yakozwe  mbere y'uyu harimo ibikorwa ngaruka mwaka abashoferi bakora byo gusanira no kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, uyu mwaka bikaba biri gukorerwa i Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo.

Inzu yatashywe 2024 mu murenge wa Gikondo yubatswe n'abashoferi batwara amakamyo.

Hashyirwa ibuye ry'ifatizo ahari kubakwa i Nyaruguru.

Abanyamuryango ba ACPLRWA bishimira ibikorwa bitandukanye bikomeje gukorwa na Sendika yabo bavuga ko bibateye ishema.


Leave a Comment
What did they say:
ACPLRWA-RWANDA