Bakora akazi kagoye, kenshi ubuzima bwabo buba buri mu kaga. Inkuru z’abashoferi batwara Amakamyo yambukiranya imipaka baguye mu kazi tuzumva kenshi; Uzabumva bahiriye mu makamyo manini basanzwe batwara.
Ni umushoferi wisanga ariwe muyobozi w’ikinyabiziga birumvikana, icya rimwe akaba n’umurinzi wacyo, umukanishi yewe n’umutandiboyi, Kuva umuzigo uvuye kucyambu kugera ugeze kuri nyirawo.
Ibi ni ibyatangarijwe mu kiganiro ikinyamakuru gikorera ku muyoboro wa Youtube SAUTI YA DEREVA cyagiranye na sendika y’abashoferi batwara Amakamyo manini yambukiranya imipaka ndetse n’akorera imbere mu gihigu(ACPLRWA )ndetse na bamwe mu bashoferi batwara izo modoka.
Ni ikiganiro kije nyuma gato y’ibimaze iminsi bitambuka mu biganiro inzego za leta zagiranye n’itangazamakuru ku mpinduka ziri mu bwiteganyirize bw’izabukuru. Ni ibiganiro kandi byakomeje kumvikanamo ibibazo bigaruka ku mibereho n’ubuzima bw’abashoferi batwara amakamyo atwara ibicuruzwa abivana cyangwa abizana mu Rwanda.
Mu rugero rwifashishijwe muri icyo kiganiro cya SAUTI YA DEREVA ni nyakwigendera NKUSI Abdoulazak , umwe mu baherutse gukorera impanuka mu gihugu cya Tanzania ahitwa IGUNGA, aha ni mu bilometero hafi 600 avuye ku mupaka w’u Rwanda na Tanzania, aho yaratwaye ikamyo isanzwe ipakira ibikomoka kuri peteroli irenga umuhanda, imodoka yahise ifatwa n’inkongi y’umuriro kuvamo biramunanira, birangira ahiriyemo arakongoka.
Umushoferi mugenzi wa NKUSI wari hafi ye yagerageje kumufasha ngo amukuremo ariko amazi yari yamaze kurenga inkombe NKUSI ahasiga ubuzima, urugendo rw’umushoferi werekezaga Dar es salaam aho niho rwarangiriye inkuru igera i Kigali ndetse no k’umuryango we. Iyo modoka yahiye igakongoka gutyo yo yari ifite ubwishingizi, bivuzeko nyirikamyo yishyuwe agahabwa indi, ariko siko byagenze k’umushoferi wari uyitwaye! Umuryango wararize urihanagura ndetse no kumushyingura byari bigoye. uretse kuba nta bwishingizi yari afite, ntiyanagiraga n’ubwiteganyirize bw'ibikomoka ku mpanuka ndetse n'izabukuru, byiyongera ku mushahara muto utagira n’amasezereno afatika. Ibi n’ibimwe mu byagarutsweho n’umunyamakuru wa SAUTI YA DEREVA.
Umuyobozi wa Sendika y’abashoferi batwara amakamyo mu Rwanda (ACPLRWA), Bwana KANYAGISAKA Justin, agaruka ku bwishingizi yavuze ko abashoferi ubwishingizi babukenera ariko ugasanga benshi ntabwo bagira.
Yagize ati “U Rwanda rumaze kugira abashoferi bari hagati y' ibihumbi 5,000 na 6,000 ugendeye ku buryo amakamyo yinjira mu gihugu….. Usanga abo bashoramari atari benshi batanga ibyo amategeko y’umurimo yemerara umukozi mu Rwanda”
Abashoferi b’amakamyo manini yambukiranya imipaka, ni muri bamwe batuma byinshi dukoresha mu buzima bwacu bwa buri munsi bitugeraho kuko byinshi muri byo binyura inzira y’ubutaka kandi biva hanze y’u Rwanda nubwo hari na bimwe mu bicuruzwa byoherezwa hanze nabwo bitwawe n’abashoferi b’amakamyo.
Umuvugizi wa ACPLRWA Bwana DUSABIMANA Moise asanga aho ubu umwuga w’ubushoferi bwo gutwara amakamyo ugana, abakiri bato batazatinyuka kuwujyamo.
Mu magambo ye yagize ati “Nimba mfite abana babona ariwo murimo nkora, ariko bakabona kubona amafaranga y’ishuri biragoye, ntacumbi ufite uyu munsi urirukanwa munzu icumbitsemo kubera kutishyurira igihe bitewe nuko imishahara yacu irihasi cyane, rimwe na rimwe ntizire igihe.”
Umwe mubashoferi waganiriye na SAUTI YA DEREVA Rukundo Abdoul Hakim yatangaje ko ibibazo ari uruhuri, ati “iyo ugiye kureba ugasanga umuntu aricaye ateguye amabwiriza y’akazi ayise amasezerano cyangwa ashyizeho andi yitwa amategeko y’umwihariko ariko usanga n’umushoferi atayazi, ugerageje kuyabaza aba ikibazo ko ari kugumura bagenzi be.”
Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe Bwana Edouard NGIRANTE asubiza ku kibazo cy’umunyamakuru wa MAMA URWAGASABO gikorera kuri murandasi, Madam MUTESI Scovia, yavuze ko ku kibazo cy’abashoferi batwara amakamyo bacyumva. Yagize ati “Ku kibazo cy’abashoferi twese turacyumva kuko nk’umushoferi agiye Dar- es-Salaam akarwarira munzira ataha ate, iyo arwaye y’ivuza ate?”
Minisitiri w’intebe yavuze ko bakanguwe bakaba bagiye kureba ibintu neza bakavugana n’abari muri ibyo bice neza, hakarebwa niba abakora muri ibyo bice bagira ubwishingizi ndetse n’ubwoko bw’ubwishingizi bahabwa niba bubafasha no kwivuriza hanze y'igihugu igihe barwariyeyo.