umushoferi w'Umunyarwandwa, usanzwe ukora akazi ko gutwara ikamyo, witwa Kadoyi Albert umaze amezi agiye kugera kuri atandatu ( 6), afungiye ahitwa Busia mu gihugu cya Uganda mu buryo burimo akarengane.
Hari amakuru ko Kadoyi Albert nyuma yo gukora impanuka isanzwe yo mu muhanda ku itariki 24 Werurwe 2024, yatawe muri yombi, muri kino gihugu, hanyuma kompanyi yakoreraga yitwa Max Logistic Ltd iramutererana, imutangaho ingwate, gusa yemerara RIB ko iki kibazo iba yagikemuye bitarenze amasaha 72 ariko ngo ntabwo yigeze ibikora.
Niyosenga Léonie, akaba ari umufasha wa Kadoyi yaduhamirije koko umugabo we afungiye muri Uganda.
Yagize ati" Mu kwezi kwa Gatatu habaye impanuka , ageze muri Uganda, ahitwa Busia, iyo mpanuka ntawayisizemo ubuzima, ntawapfuye, hageze ku itariki ikenda baramuhamagara (Polisi), ngo naze akomeza, icyo gihe nta byangombwa bamwatse, uko Polisi yabirebaga yabonaga ko nta mpamvu yo kumwaka ibyangombwa".
Uyu ngo nyuma yaje guhamagazwa kuri Polisi aranafumgwa.
Yakomeje agira ati" hageze ku itariki icyenda baramuhamagaye kuri Polisi, ibyangombwa abisiga mu modoka, yageze yo baramubwira ngo injira ufungwe, baramubwira ngo ni amsaha make cyane, amasaha mirongo irindwi na biri (72)uraba uvuyemo.
Uyu mufasha we yavuze ko yabimenyeshe Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB). Uyu Kadoyi akaba yarafunzwe ku itariki 09 Mata 2024.