ACPLRWA Website
Abatwara amakamyo nabo bakwiye EJO HEZA, Umuhuzabikorwa wa EJO HEZA mu Karere KA Kicukiro
OFFICALS All

Abatwara amakamyo nabo bakwiye EJO HEZA, Umuhuzabikorwa wa EJO HEZA mu Karere KA Kicukiro

by Bahati on 2025-08-22 20:01:36 Share: Facebook | Twitter | WhatsApp | LinkedIn Views: 308 | Shared: 0

Binyuze mu bukangurambaga bwa gahunda y'igihugu y'ubwiteganyirize bwa EJO HEZA, ku gicamunsi cyo kuwa 21/08/2025, ACPLRWA sendika y’abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka ndetse n'izikorera imbere mu gihugu, yakiriye abayobozi ku rwego rw''Akarere ka Kicukiro bari kumwe n'abayobozi b'umurenge wa Gikondo ari naho ACPLRWA ifite ibiro.

Abayobozi ba ACPLRWA n'abakozi bayo baganirijwe gahunda ya Ejo Heza

Ni mu buryo bwo gusura ndetse no kuganiriza abayobozi ba sendika ACPLRWA ibyerekeye gahunda y’ubwiteganyirize bwa EJO HEZA mu rwego rwo gushishikariza abanyamuryango ba ACPLRWA kwizigamiramo.

Ni ibiganiro byahuje impande zombi mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha ibyiza byo Kwizigamira  no kwiteganyiriza kuko abatwara amakamyo nabo bakeneye gusobanukirwa EJO HEZA ndetse no kuyitabira.

Abayobozi n’abakozi bakorera mu biro bya ACPLRWA baganirijwe birambuye imikorere ya gahunda ya EJO HEZA ndetse banabwirwa ibyiza byo kwizigamira muri iyo gahunda cyane cyane ku bakiri urubyiruko kuko ari amahirwe begerejwe biturutse ku miyoborere myiza y'igihugu.

Bimwe mu byagarutsweho, harimo kuba gahunda ya  EJO HEZA ari gahunda yo kwizigamira nk’uko ubundi bwizigamire bukorwa, gusa, EJO HEZA ikagira umwihariko w'uko amafaranga yazigamwe ashorwamo imari na Leta mu bikorwa bitandukanye birimo ibikorwa remezo, mu gihe umuturage wizigamiye abasha kubona inyungu ya 12% buri mwaka kandi babariye kuyo agejeje mu bwizigamire bwe ndetse n'inyungu zayo. Uretse ibyo kandi umuturage akaba atanze umusanzu mu kubaka ibikorwaremezo by’igihugu binyuze muri bwa bwizigame yashyize mu kigega EJO HEZA.

MUSABYIMANA Charlotte, Umuhuza bikorwa wa EJO HEZA mu Karere ka Kicukiro

Aba bayobozi ndetse n’abakozi ba ACPLRWA basobanuriwe ko uwizigama atangira gufata amafaranga y'ubwizigame bwe agejeje ku myaka 55 y'ubukure.

Musabyimana Charlotte akaba umuhuzabikorwa wa EJO HEZA mu Karere ka Kicukiro ndetse na Rwamagana yavuzeko iyo uwizigamira muri EJO HEZA yitabye Imana  umuryango we uhabwa impozamarira ingana na million 1.200.000 y'amafaranga y’u Rwanda  hatitawe ko yaba atagejeje kuri ya myaka 55 kandi umuryango we cyangwa umuzungura we agahabwa ubwizigame bwe.

Charlotte kandi yakomoje kunyugu umunyamuryango abona,  yasubizaga umwe mu bakozi ba ACPLRWA.

Yavuze ko inyungu ku bwizigame ifatirwa rimwe n'ubundi bwizigame umunyamuryango yizigamiye kugeza agejeje imyaka 55 ndetse anagira inama urubyiruko kwitabira iyi gahunda ya EJO HEZA kuko ari bo ifitiye akamaro kurusha ababyeyi babo.

Yavuze ko iyo umuntu atangiye kwizigamira uri muto ya myaka fatizo igeraho ubwizigame bwe bwariyongereye ku kigero cyo hejuru aho bitandukanye n’abakuze, bityo agira urubyiruko inama yo gutangira kwizigama bakiri bato kugirango ejo habo bahateganyirize ndetse bizafashe n’ababakomokaho.

EJO HEZA ni gahunda yashyizweho na Leta mu rwego rwo gutekereza ku hazaza ha buri munyarwanda wo ari we wese mu bushobozi afite ndetse n’uko yakizigamira muri ubwo bushobozi bwe.

Umuhuza bikorwa wa EJO HEZA mu Karere ka Kicukiro asaba ababyeyi kuzigamira izabukuru z'abana babo cyangwa se abandi bo mu muryango kuko ubwizigame muri EJO HEZA bubyara inyungu ya 12% ku mwaka, akaba anatanze umusanzu we mu kubaka igihugu.

Perezida wa ACPLRWA Bwana Justin Kanyagisaka, yashimiye abayobozi basuye sendika yabo ndetse abizeza ubukangurambaga mu banyamuryango ba ACPLRWA. Yavuze ko yungutse amakuru yingenzi akwiye gusangizwa abatwara amakamyo kuko nabo gahunda za Leta kandi nziza nka EJO HEZA zibareba n'imiryango yabo.

Mu bari baherekeje Umuhuzabikorwa wa EJO HEZA Madame MUSABYIMANA Charlotte,  harimo NIYONKURU Emmanuel akaba Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikondo ari naho hari ibiro bya sendika ACPLRWA,   Eric IYAREMYE  akaba akaba umuhuzabikorwa mu mishinga mito n'iciriritse mu karere ka Kicukiro. Ndetse na HAGENIMANA Valens.


Ubukangurambaga kuri gahunda ya EJO HEZA, MUSABYIMANA Charlotte avuga ko bukomeje kandi bagiye kurushaho kwegera abashoferi b'amakamyo kugurango barusheho gusobanukirwa


Leave a Comment
What did they say:
ACPLRWA-RWANDA