Uyu munsi tariki ya 16/01/2025 ahagana mu ma saa mbiri za mugitondo(8:00 am) nibwo hagiye hanze amajwi ndetse n'amashusho agaragaza abashoferi b'amakamyo bavuga ko aho bari mu kazi muri RD Congo umutekeno utifashe neza .
Aba ni bamwe mu bashoferi bari gukorera akazi kabo mu gihugu gituranyi cy'U Rwanda cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo .
Aba bashoferi nkuko babisobanuye bavuga ko bakorera uruganda rutunganya Cement rukorera mu Karere ka Muhanga ni mu ntara y'amajyepfo, aho abakoresha babo bakomeje kubohereza muri Congo kuzana ibibafasha mu gutunganya izo Cement ariko kandi birengagije ko umutekano wabo nk'abanyarwanda ugerwa ku mashyi.
Mugitondo cyo kuri uyu munsi tariki 16/01/2025 nibwo bashyize hanze amashusho agaragaza ko abakongomani bakomeje kubirukansa, bakanga ko imodoka z'Inyarwanda zinjira mu gihugu cya Congo ndetse amwe mu mashusho yagiye hanze anagaragaza ko barimo gukorerwa ibikorwa by'urugomo harimo kubatera amabuye bamwe bakaba banakomerekejwe.
Nubwo iyi nkuru aribwo yagiye hanze, bivugwa ko ibi bibazo bimaze iminsi nkuko bamwe mu bakorerayo bakomeje kubigaragaza, aho hari imodoka zimwe ziri kubuzwa kwinjira bitewe nuko abaturage bo muri Kongo bari kubakiriza amabuye.
Nk'uko byanditswe n'umunyamakuru wa RadioTV10, Oswald MUTUYEYEZU k'urukuta rwe rwa X (Twitter) Aba bashoferi barasaba inzego bireba gukurikirana iki kibazo cy'ingutu bari guhura nacyo kuko abakoresha bari kwirengagiza nkana icyo kibazo bakabohereza muri RD Congo bizwi neza ko nta mutekano wizewe abashoferi b'amakamyo bafite, yewe bamwe barimo gusiga imodoka bagakizwa n'amaguru kugirango batabare ubuzima bwabo, abandi nabo ngo bamaze iminsi 15 bafungiranye mu gipangu i KAVIMVIRA muri UVURA,
Ni mu gihe abandi bashoferi b'amakamyo 17 na bo baheze mu ishyamba kubera kubura uko bagera aho bagombaga kujya.
Aba bashoferi bakomeje gusaba ubuvugizi haba muri sendika y'abashoferi batwara amakamyo ACPLRWA ndetse no ku zindi nzego zireberera uyu mwuga wa gishoferi.
Ni inkuru dukomeza gukurikirana.