Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Ukuboza umuyobozi wa ACPLRWA Bwana Justin Kanyagisaka arikumwe na Pacifique NSABIMBONA Umuyobozi (DG) wa BECA (Bureau d'Etudes,expertises et Conseils en Automobile) - Cabinet de conseil en sécurité routière.
Basuye abanyeshuri biga mwishuri rya ATPR riri i Nyarugenge mu mujyi wa Kigali,
Aba banyeshuru bavugako bashaka gukora kinyamwuga muburyo bwo gutwara abantu n'ibintu.
Baganiriye kubijyanye n'amasomo atangwa ariko banagaruka ku kuba kwiga bidahagije kuko gushyira mubikorwa ibyo wize arikindi cyo kwitabwaho.
Abayobozi bombi bashimiye abanyeshuri bakomeje gufata iyambere bagakurikirana ayo masomo kugirago umwuga wa gishoferi ukorwe neza kandi kinyamwuga mu rwego rwo gutanga umusaru.
Ndetse bashimira ubuyobozi bwa ATPR ku musanzu w'iri shuri mu hazaza ho gutwara abantu.