Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Werurwe 2026, ACPLRWA ku biro byayo biherereye i Gikondo mu karere ka Kicukiro yakiriye Umukozi wa Minisiteri y'abakozi ba Leta n'umurimo (MIFOTRA) mu rwego rwo kugenzura imikorere y'amasendika.
ACPLRWA nka sendika y'abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka n'izikorerera imbere mu gihugu, niyo yari itahiwe.
Umukozi wa MIFOTRA bwana Boniface BAGABE OHS Specialist, yakiriwe na Peezida wa ACPLRWA Bwana Justin KANYAGISAKA.
Mu biganiro byabahuje bagarutse ku kugenzura ibikorwa byose ACPLRWA ikora ndetse n'uko amategeko agenga amasedika y'Ubahirizwa.
Hagarutswe kandi ku mumaro waza sendika by'umwihariko umumaro ACPLRWA ku banyamuryango bayo n'abatwara amakamyo muri rusange.
Uretse ibyo, hanarebwe ku ruhare rwa ACPLRWA mu bikorwa bifite umumaro rusenge iyi sendika igenda ikora harimo kuremera abatishoboye, gutanga ubwisungane mu kwivuza n'ibindi.
Ubuyobozi bwa ACPLRWA bwaboneyeho gusangiza umukozi wa Minisiteri imbogamizi ACPLRWA ikomeza guhura nazo ndetse n'imbogamizi abanyamuryango bayo bahura nazo by'umwihariko zinagera kubandi bashoferi b'amakamyo mu mwuga wo gutwara imodoka zambukiranya imipaka.
Iri genzura rishimangira imikoranire hagati ya ACPLRWA n'inzego bwite za Leta mu guteza imbere umwuga wo gutwara amakamyo, kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu ndetse n'iry'abanyamuryango ba ACPLRWA by'umwihariko.