Kuri uyu wa gatandatu tariki 28 kamena 2025, Abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka ndetse n'akorera imbere mu gihugu bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Ni igikorwa cyari kiyobowe na sendika ya ACPLRWA ibarizwamo abo bashoferi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka n'izikorera imbere mu gihugu, aho basuye bakanunamira abaruhukiye mu Rwibutso rwa NYAMATA ruherereye mu karere ka Bugesera.
Aba bashoferi b'amakamyo bari biganjemo abanyarwanda ariko harimo n'abakomoka mu bihugu bitandukanye birimo UGANDA, KENYA ndetse na TANZANIA.
Abatwara amakamyo bari barangajwe imbere na Perezida wa ACPLRWA bwana Justin KANYAGISAKA, basobanuriwe amateka yaranze ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Bugesera dore ko Urwibutso rwa Nyamata rwahoze ari Kiliziya ikicirwamo abari bayihungiyemo bizeye kuharokokera ariko bikanga bakahicirwa.