Sendika y’abashoferi batwara imodoka nini zo mu rwego rwa E rwo gutwara ibinyabiziga byambukiranya imipaka ndetse n'ibikorera imbere mu gihugu (ACPLRWA) ikomeje kwagura ibikorwa byayo mu rwego rwo gushakira ibisubizo abanyamuryango bayo ndetse no kubazamura mu iterambere ryabo, aho igiye gushyiraho ikigega kizajya gitanga inguzanyo ku mushoferi utwara ikamyo uba muri ACPLRWA nk’uko ibindi bigo by’imari bibikora ariko kunyungu nkeya mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo nk’abashoferi.
Ibi byatangarijwe mu kiganiro umuvugizi wa ACPLRWA DUSABIMANA MOISE yagiranye n’umunyamakuru wa ACPLRWA tv tariki ya 12/02/2025 aho yatangaje ko sendika igiye gushyiraho uburyo buzajya bworohereza abanyamuryango mu gukemura ibibazo byabo binyuze mu gusaba inguzanyo mu kigega bise ACPLRWA SOCIALE BUSINESS.
Yavuze ko ari ikigega kije kugirango kigabanye umutwaro ku bashoferi basabaga inguzanyo ugasanga asabwe ingwate kugirango ahabwe ayo mafranga akeneye kandi wenda nta ngwate afite yo gutanga muri bank, anaboneraho kuvuga ko muri iki kigega bo batarajwe inshinga no gusaba abanyamuryango ingwate ahubwo bagamije kuborohereza kugirango babashe kuzamura imiryango yabo.
DUSABIMANA Moise avuga ko uhabwa inguzanyo agomba kuba yaraguze imigabane akanatanga ubwizigame buteganyijwe bwa buri kwezi muri icyo kigega ndetse no kuba afite umwishingizi nk’uko bikorwa nahandi hose aho usaba inguzanyo aba afite umwishingizi nk’umwe mu batanga buhamya bicyo gikorwa ndetse akaba yanamwishingira igihe abuze ubwishyu.
DUSABIMANA MOISE kandi yanatangarije ACPLRWA tv ko ubu umugabane shingiro ari 30,000frw ndetse anavuga ko umunyamuryango yemerewe gusaba inguzanyo amaze byibura amezi atatu atanga ubwizigame ngaruka kwezi.
Yakomeje asobanura ko mu gihe umunyamuryango asabye inguzanyo yuzuza ifishi ibisaba asanga ku biro bya Sendika nkuko biteganyijwe mu mategeko y'iki kigega kugirango habeho amasezerano ndetse bibe n’ikimenyetso kigaragaza ko umunyamuryango yafashe inguzanyo muri icyo kigega.
Ku ikubitiro umunyamuryango wese wifuza inguzanyo muri ACPLRWA SOCIALE BUSINESS azagurizwa 80% by’amafaranga yose ayifitemo,
Umuvugizi wa ACPLRWA avugako umunyamuryango azajya amarana inguzanyo amezi 4 ku nyungu ya 5% gusa ndetse n’amezi 6 ku nyungu ya 8% by’amafaranga yose yagurijwe umunyamuryango wa ACPLRWA SOCIALE BUSINESS.
Muri iki kigega cya ACPLRWA SOCIALE BUSINESS umunyamuryango uhawe inguzanyo agomba gukomeza gutanga imisanzu ngaruka kwezi Nkuko biri mu masezerano aba yagiranye na ACPLRWA SOCIALE BUSINESS.
Umunyamakuru yakomeje amubaza niba hashobora kubaho impinduka kubyerekeye gutanga no kongera imigabaneshingiro n'ubwizigame ngarukakwezi cyangwa se niba hazabaho kuyigabanya, umuvugizi wa sendika abwira ACPLRWA tv ko ibyo byose nibiramuka bibaye bizajya bikorwa mu nyandiko ishikirizwe komite nyobozi ya ACPLRWA SOCIALE BUSINESS kugirango yigweho .
Kubijyanye no gutanga ubwizigame ngarukakwezi bikorwa bitarenze tariki ya 28 cyangwa 29 buri kwezi kwa kabiri
Tariki ya 30 z’amezi afite iminsi 30 hamwe na tariki 31 z’amezi afite iminsi 31, aha umuvugizi yibukije abanyamuryango ko gusaba inguzanyo no kuyitanga bigomba gukorwa mbere ya tariki 5 za buri kwezi kandi bigakorwa mu nyandiko.
Umuvugizi yaboneyeho gutangaza ko ibikorwa by'iki kigega bigeze kure bishyirwa mu ngiro cyane ko kimaze kujyamo abatari bake ndetse banashyizemo imigabane yabo bakaba bakataje mu gushyigikirana nk'abakora umwuga umwe ndetse anavuga ko afite ikizere ko bizarushaho uko iminsi izagenda yiyongera kuburyo bazanageraho bishingira bank yabo nk’abashoferi ndetse bakanakora indi minshinga ibabyarira inyungu nka sendika kugirango inyungu ijye igarukira abanyamuryango bive ku kugurizanya gusa ahubwo banagure ibikorwa byabo.
Iki kigega cya ACPLRWA SOCIALE BUSINESS kije cyunganira kimwe mu gice ACPLRWA yarisanzwe ifite cyitwa social solidality aho yafashaga abanyamuryango bahuye n'ibibazo bitandukanye haba impanuka, gukomereka ndetse n’abandi banyamuryango bahura n'ibindi bibazo, bakabafasha mu buryo bwo gutangira amafaranga.
Iki nacyo cyabaye kimwe mu byafashije abatwara amakamyo babarizwa muri ACPLRWA nk’uko umuvugizi yabitangaje ACPLRWA tv.