Sendika y’abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka n'izikorera imbere mu gihugu (ACPLRWA) ifatanyije na police ishami r'ishinzwe umutekano mu muhanda bongeye guhuriza hamwe abashoferi barimo abatwara amakamyo muri gahunda ya GERAYO AMAHORO.
Ni igikorwa cyatangiye ku wa 13 Ukwakira 2025 mu bukangurambaga buzazenguruka u Rwanda bwatangirijwe i RUGENDE (imwe muri pariki ikoreshwa by'igihe gito n’abashoferi batwara amakamyo).
Police na Sendika ACPLRWA bakangurirwa kwitwararika igihe cyose bari mu muhanda ndetse bagakoresha ubwenge bwose mu gihe batwaye ibinyabiziga byabo kugirango bataba ba nyirabayazana b’impanuka zikorerwa mu muhanda .
Ni muri urwo rwego ubu bukangurambaga bazenguruka uduce dutandukanye tw’igihugu mu gukangurira abashoferi bose kuba maso ndetse no kugendera neza abandi igihe cyose batwaye kugirango buri wese agereyo amahoro nk’uko campaign ibisobanura.
Kuwa 14 Ukwakira 2025 n'igikorwa cyakomereje MAGERWA – Gikondo aho sendika yari kumwe na Police mu bukangurambaga ku bashoferi bari aho ndetse banibutswa kujya bita ku binyabiziga batwaye mu buryo bwo kubikoreshereza controlle technique (gusuzumisha ikinyabiziga nyuma y’igihe runaka), kuko iyo bidakozwe nabyo biteza ibibazo ku mushoferi.
Ibi ni ibyagarutsweho na SP Emmanuel KAYIGI akaba ari umuvugizi wa Police y'u Rwanda ishami ryo mu muhanda, aho yagiraga inama abashoferi ndetse anababwirako gahunda ya Gerayo Amahoro ari gahunda ireba abanyarwanda bose harimo n’abanyamaguru.
Agaruka ku bashoferi batwara amakamyo bafite uruhare runini mu mutekano wo mu muhanda nka bamwe mu bawukoresha bityo buri wese akaba afite uruhare mu mutekano wo mu muhanda akoresha, ikindi yababwiye ko ari ngombwa kwita kuri controle kuko ikinyabiziga kigomba gutwarwa ari kizima ndetse na shoferi ari muzima bityo bagomba gufata neza ubuzima bwabo ndetse n'ubw’ikinyabiziga mu rwego rwo kurushaho kunoza uburyo bwo kugerayo amahoro.
Umuyobozi wa ACPLRWA bwana Justin Kanyagisaka aganira n'abashoferi bari bari muri MAGERWA, yabibukije ko bagomba kwikunda mbere na mbere kandi bakarangwa n'imico myiza mu kazi kabo kuko ntawe uzabakunda mu gihe bo batikunze.
Perezida wa ACPLRWA yagarukaga ku myitwarire abashoferi bagaragaza mu kazi ikwiye guhinduka ikaba kinyamwuga, ndetse abasaba kuba abanyamwuga mu kazi kabo kaburi munsi.
Mu byagarutsweho kandi muri iyi gahunda ya Gerayo Amahoro abashoferi baganirijwe ku kijyanye no guhuriza hamwe imbaraga zabo kuko iyo batatanye nta jambo baba bafite cyane ko ibitekerezo byabo biba bitatanye, bagiriwe inama yo gushyira hamwe ndetse no gusenyera umugozi umwe kugira ngo umwuga wabo urusheho kuba mwiza.
Iyi gahunda ya Gerayo Amahoro irakomeza gukorwa mu bice binyuranye byegereye imipaka ikoreshwa n'amakamyo ndetse naho ahurira mu ma parikingi biteganyijwe ko izasozwa kuwa 22 Ukwakira 2025.
Gahunda ya GERAYO AMAHORO ni gahunda yashyizweho na Police y'u Rwanda ndetse ikaba ikorwa buri mwaka mu rwego rwo gukangurira abakoresha umuhanda kuwukoresha neza hirindwa impanuka ziturutse ku kutamenya neza ikoreshwa ry’umuhanda cyangwa uburangare.
GERAYO AMAHORO ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2019 ikaba yaragize uruhare rukomeye mu kugabanya Impanuka zo mu muhanda ku kigero cya 17% nk’uko urubuga rwa police rubigaragaza.
Muri uyu mwaka gahunda ya GERAYO AMAHORO iribanda kubatwara amakamyo, aho banyura n'aho bahagarara.