ACPLRWA Website
Turasaba abashoramari kumva abashoferi, president wa ACPLRWA agaruka ku batwara amakamyo bari muri Tanzania
OFFICALS All

Turasaba abashoramari kumva abashoferi, president wa ACPLRWA agaruka ku batwara amakamyo bari muri Tanzania

by Bahati on 2025-12-09 13:18:35 Share: Facebook | Twitter | WhatsApp | LinkedIn Views: 620 | Shared: 0

Itariki 09 Ukuboza ni itariki ikomeye ku  gihugu cya Tanzania aho iki gihugu kiba kizirikana  igihe cyaboneyeho ubwingenge.

Bityo iyo tariki buri mwaka babanya Tanzania bakaba abawuzihiza, Muri uyu mwaka wa 2025 birasa nibitandukanye kuko ubuyobozi bwa Tanzania bwatangarije abaturage kutigera basohoka mu ngo zabo ngo bajye hanze kereka abafite imirimo ibasaba kugenda kandi nabwo abasohoka bagomba kuba baherekejwe n'ababishinzwe. Ni mu buryo bwo kwirinda imvururu zishobora gutezwa na bamwe mu batarishimiye uko amatora yagenze nk'uko imyigaragambyo yabaye tariki 29 Ukwakira, yangije byinshi.

Ubwo habaga iyo myigaragambyo kuri iyo tariki hari zimwe mu modoka zambukiranya imipaka (Amakamyo) zatwikiwe muri izo mvururu bityo abashoferi bari muri icyo gihugu muri iyo minsi bagizweho ingaruka nibyo bikorwa by'imyigaragambyo yakozwe nyuma y'ayo matora.

Mu kiganiro Sauti ya Dereva yagiranye n'umuyobozi wa ACPLRWA Bwana KANYAGISAKA Justin ubwo bagarukaga ku buzima bwaba bashoferi bari muri Tanzania bigahurirana na tariki y'ubwigenge bwa Tanzania, yasabye abo bashoferi muri rusange kwicara bagatuza kugeza igihe bari buhabwe amakuru mashya yo kongera gukomeza akazi kabo kimwe nk'abandi banyagihugu. Ni mu buryo bwo kwirinda ndetse no kwicungira umutekano.

Kanyagisaka Justin Yongeye gusaba abakoresha cyangwa se abashoramari  kumva ko abashoferi bari muri Tanzania boherejwe mu kazi bari mu gihugu kiri kunyura mu bihe bihindagurika, bityo asaba abakoresha kwirinda gushyira igitutu kuri ababo bakozi babo kandi mu byukuri inzira zitarimo kugendwa uko bisanzwe,

Perezida wa sendika y'abatwara amakamyo mu Rwanda akaba abasaba ko abashoferi bategwa amatwi kuko aribo bari aho biri kubera,  yagize ati "turasaba abakoresha kwihanganira uyu munsi wonyine bareke abashoferi baparike mu buryo bw'umutekano wabo batuze bategereze  kandi n'abashoferi turabasaba kuvugana n'abakoresha babo mu buryo bwo kumenyekanisha amakuru y'uko aho bari hifashe cyane ko aribo baraba babona ibijya mbere".

Uyu munsi udasanzwe rero abashoferi bari muri Tanzania bose bakaba basabwa  kwirinda kugenda mu gihe bagitegereje ko ntakidasanzwe kiri bube ndetse ko bagomba kwirinda bo ubwabo kuko ubuzima bwabo buri mu maboko yabo



Leave a Comment
What did they say:
ACPLRWA-RWANDA