ACPLRWA Website
Umushoferi w'ikamyo yatemaguwe byagashunyaguro umutwe we unakandagizwa ipine ahita apfa
ACCIDENTS (IMPANUKA) Driver

Umushoferi w'ikamyo yatemaguwe byagashunyaguro umutwe we unakandagizwa ipine ahita apfa

by Bahati on 2025-09-21 09:46:56 Share: Facebook | Twitter | WhatsApp | LinkedIn Views: 510 | Shared: 0

Uretse ku mwica bamutemaguye no ku musahura ,barangiza bakamurambika mu muhanda ngo imodoka zimukandagire aho n'ubundi umutwe we wakandagiwe n'ipine ry'ikamyo.

Amafoto ateye ubwoba y'umubiri wa Bernard

Ni urupfu rwateye agahinda runashengura imitima y'abagize umuryango mugari w'abatwara amakamyo mu Rwanda.

Ni inkuru yasakaye ku gicamunsi cya tariki 20 Nzeri 2025, aho mu masaha ashyira saa kumi z'amugitondo, Bwana Bernard KATABAZI wari umaze igihe kinini akorera akazi ke ko gutwara ikamyo mu Rwanda,  yasanzwe mu muhanda yishwe urwagashinyaguro.

Ubwo yari ageze ahitwa RWAHI hafi na NTUNGAMO mu gihugu cya Uganda, ahantu hazamuka cyane, abagizi ba nabi bamuteze bamusohora mu mudoka baramutemagura, umutwe we bawushyira ku ipine bawukandagiza imodoka barawushwanyaguza.

Ibi nabyo ngo babonye bidahahije bamushyira mu muhanda rwagati kugirango izindi modoka zigende zimukandagira mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Amakuru make Sendika y'abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka n'izikorera imbere mu gihugu yabashije kumenya, ni uko uwo mushoferi w'umugande ariko wakoreye cyane mu Rwanda,ubu yakoreraga umukoresha witwa Butera.

Tuganira na Bwana Abdoul Hakim RUKUNDO umunyamabanga wa ACPLRWA, yagize ati "Reka mbanze mbivuge nkanjye ku giti cyanjye, ni byiza ko abantu bakwiye kumenya ko amasaha y'igicuku ari amasaha mabi, nyine atari amasaha yo gukora akazi kandi bakamenya region (Agace) bakoreramo, kuko bibaye ari amasaha nyabagendwa biriya byago byabaye mpamya ko bitari kubaho"
Ati ku ruhande rwa Sendika, turakangurira abantu kumenya amasaha y'akazi n'amasaha atari aya kazi. 

Yakomeje avuga ko mu gihe cyo kugenda amasaha akuze abatwara amakamyo bajya bagendera muri Team (Igikundi), kuko guterwa uri umwe si kimwe no guterwa muri benshi.

Abahagarariye ACPLRWA bamaganye igikorwa cy'ubunyamasawa cyakorewe mugenzi wabo

Abdoul Hakim Rukundo umunyamabanga wa ACPLRWA akomeza avuga ko hari n'imizigo itari iyo gutwarwa ni joro kuko ujya kwiba we aba azi neza agaciro kibyo umushoferi atwaye, rimwe na rimwe amakuru aba ayafite.

Ni mugihe kandi Impanuka zihitana ubuzima bw'abashoferi zikomeza kwiyongera, sendika ivuga ko idahwema kwereka abashoramari mu by'ubwikorezi ko, abashoferi bakwiye gufatwa neza ndetse no kudashyirwaho igitutu bikaba bimwe mu byafasha mu guteza imbere inyungu z'impande zombi.

Mu mashusho yagiye agaragara harimo n'ateye ubwoba, bigaragara ko Umuzigo Ikamyo yari itwaye wibwemo byinshi, ibyo byabonetse nyuma yo gusanga ikamyo iparitse mu gacentre hafi yahasanzwe umubiri wa Nyakwigendera Bernard.

Igice cy'umuzigo cyasahuwe

KATABAZI Bernard n'umuryango we urimo Umugore n'abana batatu (3) b'abakobwa bari batuye ahitwa KYAMBURA, KASESE, UGANDA.

ACPLRWA yihanganishije umuryango bwite wa Bernard KATABAZI ndetse n'umuryango w'abatwara amakamyo muri rusange ndetse n'abakoranye na Nyakwigendera Bernard.

Imana imuhe iruhuko ridashira.


Leave a Comment
What did they say:
ACPLRWA-RWANDA