Mu bukangurambaga bwa TURINDANE TUGEREYO AMAHORO burangajwe imbere na police y'igihugu aho bukomeje kuzenguruka intara zinyuranye zigize igihugu,ACPLRWA na yo ikomeje gutanga umusanzu wayo nk'umufatanyabikorwa muri uru rugendo rwakomereje i gikondo-MAGERWA tariki 17/ugushyingo 2025, aho bagarutse kuri gahunda yo kurindana ndetse bongera guha impanuro zinyuranye abitabiriye icyo gikorwa.
Iyi gahunda yitabiriwe n'abayobozi banyuranye barimo Umuyobozi w'umujyi wa Kigali ,umuyobozi mukuru wa Police y'u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n'abakozi ndetse nabandi bayobozi banyuranye.
mu butumwa bageneye abatwara amakamyo,aba motari,abanyamaguru bari aho bongeye gushimangira ko gahunda yo kurindana itureba twese ndetse tugomba kuyigiramo uruhare
Dusengiyumva Samuel umuyobozi w'umujyi wa kigali yabigarutseho mu butumwa yahaye abari aho Magerwa ababwira ko iyi gahunda ari ingenzi kuri buri munyarwanda wese ukoresha umuhanda ndetse kandi ko ari inshingano zacu twese kwirinda nk'uko iyi gahunda ibivuga,ndetse anavuga ko buri wese akwiye kubera undi ijisho ndetse bakabungabunga umutekano wo mu muhanda bose bakoresha.
Umuyobozi w'umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel
DCG Jeanne Chantal Ujeneza yungamo avuga ko impanuka zo mu muhanda zigira ingaruka ku muntu uwo ariwe wese bityo ariyo mpamvu kuzirinda bitureba twese muri rusange nk'inshingano za buri umwe.
Umuyobozi mukuru wa Police y'u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n'abakozi DCG Jeanne Chantal Ujeneza
Justin Kanyagisaka umuyobozi wa Acplrwa na we yavuze ko nk'abashoferi batwara amakamyo bafite uruhare mw'iterambere ry'igihugu bakwiye kwibuka ko ari ibinyabiziga binini kandi ibyo batagomba kubyitwaza ahubwo bakaba bagerageza kujya borohera ibindi binyabiziga byoroheje kuko kwirinda impanuka ari inshingano za buri wese,rero mu butumwa bwe yatambukije yasabye abatwara amakamyo ko bajya bagerageza korohera izindi modoka kugirango urujya n'uruza rugende neza cyane ko uwakoze umuhanda yawukoreye abantu bose muri rusange harimo n'abanyamaguru bityo we akavugako bo nk'abatwara ibinyabiziga binini bakorohera ibindi binyabiziga byose kuko kwirinda impanuka bishoboka.
Aba bayobozi bose bakomeje kugaruka ku butumwa butandukanye bukomeje gutangwa muri iyi gahunda ya turindane tugereyo amahoro ndetse ikaba ikomeje no kuzenguruka uduce dutandukanye mu gihugu mu rwego rwo kongera imbaraga zo kongera gukangura abakoresha umuhanda muri rusange kwirinda impanuka nk'uko ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bubivuga bityo uyu mwaka kuva tariki 06 ugushyingo police ishami ryo mu muhanda ryashatse kongeramo imbaraga kugirango bongere bibutse abakoresha umuhanda ko hari imbaraga zikenewe kongerwamo kuko byagaragaye ko impanuka nyinshi ziterwa n'imyitwarire y'abayobozi b'ibinyabiziga bityo Urwego rwa Police rukaba rwarabonye ko hakenewe iyi gahunda ya Turindane tugereyo amahoro mu guhwitura abakoresha umuhanda muri rusange.
Iyi gahunda ikaba imaze gukorerwa mu duce tunyuranye harimo Rubavu,Kamonyi ndetse na Magerwa-Gikondo ariko ikaba ikomeje kuzenguruka igihugu.