ACPLRWA Website
Amanota 15 ashobora kubuza uwatwaraga ikamyo kongera kuyicaramo mu mwaka wose
ANNOUNCEMENT (AMATANGAZO) INFORM

Amanota 15 ashobora kubuza uwatwaraga ikamyo kongera kuyicaramo mu mwaka wose

by Bahati on 2025-10-07 13:27:29 Share: Facebook | Twitter | WhatsApp | LinkedIn Views: 331 | Shared: 0

Mu gihe u Rwanda rukomeje  gukaza ingamba zo kugabanya impanuka zo mu muhanda ziterwa  n'impamvu zitandukanye, hagenda hashyirwaho amategeko ngenderwaho, kuvugurura asanzweho ndetse no guhugura abatwara ibinyabiziga muri rusange harimo n’abashoferi batwara imodoka nini zo mu rwego rwa categorie E, 

Minisitiri w'ibikorwa remezo mu Rwanda, Hon. Jimmy Gasore

Minisiteri ishinzwe ibikorwa remezo yagejeje umushinga w'itegeko ry'ibihano bishya ku Inteko nshingamategeko umutwe w'abadepite.Ni ibihano byo gukurwaho amanota bizajya  bihanishwa uwakoze ikosa atwaye ikinyabiziga  mu muhanda bityo bakaba basabwa kwitwararika ndetse no gushishoza mu gihe bakoresha umuhanda nyabagendwa.

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa 30 Nzeri 2025 nyuma y’uko abadepite batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rizafasha guhana ndetse no gukumira amakosa aremereye abatwara ibinyabiziga bakorera mu muhanda bityo ayo makosa akaba yabaganisha mu guteza mpanuka, ni muri urwo rwego Ministeri ishinzwe ibikorwaremezo yashize ahagaragara uko uwa kosheje azajya ahanwa bigendeye mu kumukuraho amanota azajya aba yaratangiranye umwaka.


Mu nkuru dukesha Television y’igihugu RTV yo kuwa 30 Nzeri 2025, aho Minisitiri w'ibikorwa remezo Nyakubahwa Jimmy Gasore yatangarije RBA uko umushoferi wese ukoresha ikinyabiziga azajya ahanwa mu buryo bwo gukatwa amanota azajya aba yaratangiranye umwaka, Minisitiri Jimmy Gasore avuga ko umushoferi azajya atangira umwaka afite amanota 15  ndetse anasobanura amwe mu makosa umushoferi azajya akora agakurwaho amanota kugeza igihe azajya ahanishwa guhagarikwa gutwara ikinyabiziga mu gihe kingana n’umwaka.

Amwe mu makosa yagarutsweho na Minisitiri Jimmy Gasore  arimo kuba; 

1. Umushoferi yahunga ahabereye impanuka yagizemo uruhare, ibi abisobanura avugako mu gihe umushoferi yafashwe yahunze aho impanuka yabereye kandi ari we wayigizemo uruhare azajya akatwa amanota 6.

2. Gutwara ikinyabiziga kidafite akagabanyamuvuduko kandi gategenyijwe cyangwa se kugacomora ari mu rugendo, aha umushoferi azajya akurwaho amanota  5.

3. Gutwara ikinyabiziga wasinze cyangwa wanyoye ibiyobyabwenge umushoferi azajya akatwa amanota 4.

4. Umushoferi uzajya afatwa atwaye kandi yarahagarikiwe uburenganzira cyangwa kurenza umuvuduko bizajya bihanishwa amanota 2 cyo kimwe no kuba

5. Umushoferi yatwara arimo  avugira kuri telephone nabyo bihanishwa gukurwaho amanota 2.


Minisitiri Jimmy Gasore yatangaje ko mu gihe umushoferi amanota azajya aba yamushizeho umwaka utararangira, azajya ahanishwa guhagarikwa igihe cy"umwaka wose adatwara ikinyabiziga kugeza igihe umwaka uzajya ushira akabona gutangira bundi bushya.

Ibi byose biraza byunganira inama zitandukanye abashoferi bahora bagirwa n'inzego zifite mu nshingano umutekano wo mu muhanda, ndetse mu gihe zitubahirijwe bazajya bahanwa muri ubu buryo nka kimwe mu bizafasha mu kugabanya impanuka zaterwaga n’ariya makosa nkuko byagarutsweho.

Bamwe mu bashoferi batwara imodoka nini ziri mu rwego rwa categorie E (Amakamyo) bagize icyo bavuga kuri iyi ngingo bagarutse ku kuba bagiye gukaza ububushishozi ndetse no kwitondera iryo tegeko kugirango ritazabagonga na cyane ko ACPLRWA ariyo sendika aba bashoferi babarizwamo, ihora ibakangurira kwitwararika igihe cyose umushoferi ari  mu muhanda.

Babigarukaho, bavuga ko kuri bo ari ingenzi kwitonda kugirango hatazagira ugwa mu mutego akisanga yahagaritswe bitewe n’amakosa yakoze ahubwo bagomba kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse bagakoresha umuhanda uko bikwiye.


Ni itegeko ryitezweho impinduka zikomeye ndetse no kugabanya impfu ziterwa  n'impanuka.

Nkuko Imibare y'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima OMS ribigaragaza, abarenga  miriyoni 1.19  bapfa buri mwaka bazize impanuka zo mu muhanda.


Leave a Comment
What did they say:
ACPLRWA-RWANDA