Ubwo umuyobozi w'umugi wa Kigali bwana DUSENGIYUMVA Samuel yatangaga ubutumwa ku bashoferi ndetse n'abandi bari bitabiriye gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro ikomeje kuzenguruka uduce dutandukanye tw'igihugu yabereye igikondo Magerwa tariki ya 17/11/2025 yagarutse ku kibazo abatwara amakamyo bafite kijyanye na Parking aho yababwiye ko hubatswe parking i rusororo ndetse anabasaba ko bajya bayikoresha kugirango bagabanye guparika amakamyo hirya no hino .
Bwana Samuel yagize ati"Turasaba abatwara amakamyo gukoresha iriya parking mwubakiwe irusororo kugirango tugabanye urujya n'uruza rw'imodoka zibura aho guparika bityo rero ni muyikoreshe kuko ni iyanyu kuko ubuyobozi bw'umujyi wa kigali bwashyize imbaraga no mukubaka parking mu gukemura ikibazo cyo kubura aho abashoferi baparika.
Ibi umuyobozi w'umugi wa kigali yabigarutseho nyuma y'uko abashoferi bakomeje kugaragaza ubuke bwa za parking buri muri kigali aho usanga umushoferi aza ariko akaba yabura aho guparika imodoka mu gihe ategereje umuzigo cyangwa se igihe ikoze isafari ndende agakenera aho kuruhukira.
Iyi ni imwe mu mbogamizi yari ihangayikishije abashoferi cyane ko bakora ingendo ndende bityo bakenera aho kuruhukira igihe bwije ndetse nigihe bananiwe.
Mu kiganiro Acplrwa TV yagiranye n'umuvugizi wa Acplrwa bwana Dusabimana Moise , ubwo yagarukaga kuri iyi parking yavuze ko bishimiye kuba iyi parking ihari ariko anakomeza asaba ubuyobozi bw'umujyi wa kigali kongeramo ibikenewe bihagije nk'uko andi maparking yubatse,aha yakomoje ku kibazo cy'umutekano udahagije wiyo parking aho yavugaga ko ntaza cameras ziri muri iyo parking kuko iyo uhaparitse uba utizeye umutekano waho neza ndetse anavuga ko ntabahacunga umutekano bahari rero bityo mu byo yasabaga ubuyobozi bw'umugi a Kigali ko banonosora neza ibikenewe kugirango iyo parking ibe yakoreshwa umushoferi yizeye neza umutekano waho mu gihe aparitse .
Moise kandi yanasabye ko bishobotse iyi parking ubuyobozi bw'umugi bwareba uko bwayishyira mu maboko ya Sendika bityo bo nk'abashoferi bayitunganya bagashyiramo ibibura byose kandi bakaba banayishyiriraho abashinzwe kuyirinda mu buryo buhoraho mu kunoza umutekano wayo neza.
Moise Dusabimana Umuvugizi wa Acplrwa
Nubwo ariko Umuvugizi wa Sendika yagize ibyo asaba Umujyi wa Kigali ,mu ijambo ry'umuyobozi w'umugi wa Kigali yavugiye mu bukangurambaga bwa Turindane Tugereyo Amahoro yabwiye abatwara amakamyo ko nibarushaho gukoresha iyo parking nubuyobozi buzarushaho gushyira imbaraga mu kureba ibibura kugirango byuzuzwe bityo ibe parking nkizindi zujuje ibisabwa,abasaba rero kuyikoresha bihoraho kugirango bamenye ibyo bibura bibashe kunozwa