Sendika y'abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka ndetse nizikorera imbere mu gihugu(ACPLRWA) iri mu gikorwa cyo kugenzura ndetse no kubarura abanyamuryango bayo ndetse n'abashoferi bahuriye ku mbuga iyi sendika iyobora muri rusange mu rwego rwo kubika amakuru y'abanyamuryango bayo.
Ni igikorwa kirimo kujya mbere ubwo abakarani biri barura barimo kugenda bahamagara buri mushoferi bakamubaza amakuru yibanze maze agashyirwa muri system ishinzwe kubika amakuru ya buri mushoferi.aho amwe mu makuru arimo kubazwa ari aya akurikira;
1. IBYANGOMBWA BIRIMO PERMIT
2. AHO WAVUKIYE
3. AHO UTUYE
4. AMAKURU Y'UWO MWASHAKANYE cyangwa UWO MU MURYANGO.
5. CONTACT ZA MUDUGUDU.
Nk'uko umunyamabanga wa sendika RUKUNDO Abdoul Hakim yabigarutseho yavuzeko ari uburyo bwiza bwo kumenya imibare y'abanyamuryango muri rusange bafite ku mbuga zabo ndetse ibi bikaba bizabafasha no kumenya amakuru yabo bafite ku mbuga .yagize ati"mu gihe umushoferi agize impanuka harubwo byagoranaga kumenya amakuru ye ndetse ugasanga binabaye ikibazo kubona uwo mu muryango we byihuse,ariko iki gikorwa nikimara kurangira 100% tuzaba dufite uburyo butworoheye bwo kuba twabona amakuru y'umushoferi muri rusange" yanatubwiye ko kandi bizorohera wa mushoferi uzajya wifuza kuba umunyamuryango wa ACPLRWA aho mu busanzwe umushoferi yazanaga ibyangombwa ndetse n'imyirondoro ye kugirango abe yasanga abandi, gusa ubu ho umushoferi usanzwe uba ku mbuga ziyoborwa na sendika azajya akora ibindi bisabwa kugirango abe umunyamuryango ubundi ababishinzwe barebe muri ya system ibitse amakuru y'abashoferi muri rusange buzuze ibindi bisabwa kuko azajya aba yarabitanze.
Iki gikorwa kikaba kizafata igihe kitari gito kuko ubusanzwe ACPLRWA ifite imbuga za whatsapp zihuza abashoferi muri rusange ebyiri iyobora kandi urubuga rumwe rugizwe n'abarenga igihumbi.ni mugihe kandi hari urundi rubuga rwihariye ruhuza abanyamuryango bayo ari naho hacaho amakuru ya buri munsi areba abanyamuryango .
Abashoferi baba kuri izi mbuga bakaba bakangurirwa gutanga ayo makuru mu gihe umwe mu bakarani b'ibarura amugezeho kuko mu gihe utayatanze uzajya ukurwa ku rubuga bityo bikaba byatuma umushoferi abura amakuru yarasanzwe abona ndetse n'andi mahirwe bagenzi be babonaga kuri we bizaba bihagaze mu gihe adasangije amakuru ababishinzwe.