About Us
ABO TURIBO | WHO WE ARE:
I.
INCAMAKE KURI ACPLRWA:
A. ACPLRWA: ASSOCIATION DES CHAUFFEURS DES POIDS LOURDS AU RWANDA.
Ni Sendika y’Abashoferi
batwara imodoka nini zambukiranya imipaka ndetse n’izikorera imbere mu gihugu.
B. ICYO
DUKORA: UBUVUGIZI.
C. MU GICE CYO
GUTWARA IBINYABIZIGA:
Kuva ACPLRWA yashingwa mu
buryo bwemewe n’amategeko bigasohoka mu i Gazette ya Leta yo kuwa 01 Werurwe
1992, ikintu cya mbere kwari uguhuza abashoferi bose bafite uruhushya rwo
gutwara ibinyabiziga mu Rwanda rwo ku rwego rwa E, hagamijwe iyubahirizwa
ry’amategeko agenga umurimo n’uburenganzira bw’abashoferi batwara amakamyo,
umutekano w’imizigo batwara, kugira uruhare mu iterambere ry’urwego
rw’ubwikorezi ndetse n’iterambere muri rusange.
D. KUBERA IKI ARI INGENZI:
Impuzandengo y’iterambere ry’ibihugu no kugedana n’ikoranabuhanga,
bigomba kugendana n’ivugururwa ry’amategeko
agenga umurimo, by’umwihariko amategeko mpuzamahanga agenga
umwuga wo gutwara amakamyo.
II.
ABO TURIBO:
·
Amateka:
ACPLRWA yashinzwe mu mwaka
wa 1992, Ni ishyirahamwe ry’abashoferi batwara amakamyo ryabaye urufatiro rwo
guharanira imibereho myiza y’abakozi (abashoferi) mu Rwanda mu myaka irenga
mirongo itatu ishize.
Ni igitekerezo cyatangijwe n’Abashoferi b’abanyarwanda bari
bahuriye Mombasa Kenya muri 1982 kugirango bikemurirere ibibazo bari bakomeje
guhura nabyo umunsi ku munsi.
·
ICYEREKEZO:
Kubaka umwuga utekanye
kandi ushinganye ku bashoferi, banyiri mizigo, ndetse n’abakoresha
(Abashoramari).
·
IKIGENDEREWE:
Kuzamura ubunyamwuga mu
gutwara ibinyabiziga byambukiranya imipaka binyuze mu kubakira abashoferi
b’amakamyo ubushobozi n’iyubahirizwa ry’amategeko agenga umurimo.
·
INDANGAGACIRO
TUGENDERAHO:
§
Ubunyangamugayo
§
Ubuvugizi
§
Uburinganire
§
Ubumwe
§
Gukorera mu mucyo
III.
INTEGO N'IBIKORWA:
A.
INTEGO:
Ø
Guteza imbere uburenganzira bw’abashoferi
Ø
Gutezimbere umutekano w’akazi n’imikorere myiza
Ø
Gutanga amahugurwa no kubakira abanyamuryango ubushobozi
Ø
Kurinda imizigo Abashoferi batwara
Ø
Kwita ku binyabiziga abashoferi batwara.
B.
IBIKORWA
BY'INGENZI:
Ø
Gukora amahugurwa n’ibindi
ibiganiro bihoraho mu gufasha abashoferi gusobanukirwa.
Ø
Gushyira imbaraga mu
buvugizi bw’imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Ø
Ubufatanye n’imiryango ya
leta cyangwa imiryango itari iya leta yaba iyo mu Rwanda cyangwa mpuzamahanga.
Ø
Ubufatanye
n'amashyirahamwe y'abakoresha / abashoramari mu by’ubwikorezi.
IV.
IMITERERE Y’IMIYOBORERE:
A.
IMIYOBORERE NA
KOMISIYO ZA ACPLRWA:
o
Inteko rusange
o
Komite shingwabikorwa
o
Umuvugizi
o
Komite y'abagenzuzi b'imbere
o
Komite ishinzwe gukemura amakimbirane
o
Komite y'abajyanama
o
Komite ishinzwe imyitwarire
o
Komite y'Ubufatanye n’Ubucuruzi
o
Komisiyo y'amatora
B. UBUYOBOZI :
I.
Perezida: KANYAGISAKA Justin
Kuyobora ku rwego rwa Perezida ACPLRWA n’Inteko rusange no guhagararira ACPLRWA imbere y’amategeko.
II.
Visi Perezida: KUBWUMUKIZA Fanuel
Visi Perezida
wa Komite Nshingwabikorwa yungiriza Perezida wa Komite Nshingwabikorwa
akanamusimbura igihe adahari cyangwa havutse ibindi bibazo.
III.
Umunyamabanga: RUKUNDO Abdoul Hakim
Gufata inyandiko mvugo igihe
cy’inama ya Komite Nshingwabikorwa n’Inteko Rusange, kubika inyandiko
z’ishyirahamwe, gushyira umukono kunyandiko mvugo z’inama na Perezida, no gutegurira
Komite Nshingwabikorwa raporo y’ibikorwa izashyikirizwa Inteko rusange mu nama
isanzwe cyangwa idasanzwe.
IV.
Umubitsi: RUGAMBA Steven
Kwakira imisanzu n’izindi mboneka z’Ishyirahamwe, kugira mu bubiko
ibitabo n’izindi mpapuro z’umutungo w’ishyirahamwe, gutegura ingengo y’imari, gukora
ishusho y’umutungo na konti ikoreshwa na Komite Nshingwabikorwa, no gusinya hamwe na perezida wa Komite
Nshingwabikorwa cyangwa na Visi Perezida wa Komite Nshingwabikorwa ku ma konti
ya za banki
C. ABANYAMURYANGO:
·
Abarishinze
·
Abaryinjiramo
·
Ab’icyubahiro.
Abanyamuryango barishinze n’abaryinjiramo ni bo
banyamuryango nyakuri b’iri shyirahamwe. Bafite Uburenganzira n’inshingano
bimwe mu muryango.
Abanyamuryango b’icyubahiro bagishwa inama ariko
ntibatora
V.
IBYAGEZWEHO:
Ø Ibikorwa
by'ingenzi:
Twakoze ubuvugizi ku ishyirwa mu bikorwa ry'Amategeko
agenga umurimo cyane nk’Amasezerano y’akazi, Ubwishingizi, guteganyirizwa ndetse
numutekano mu kazi nkuko biteganywa mu itegeko No 66/2018 ryo kuwa
30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda
Ø UBUHUZA:
Ibi bikubiyemo ibibazo bijyanye n'amasezerano
y’akazi, ubwishingizi, guteganyirizwa, hamwe n’umutekano mu kazi.
Ø MU
BIKORWA
Twakoranye n’ihuriro
ry’abakozi mu by’ubwikorezi ITF mu gutezimbere umwuga wo gutwara amakamyo.
Twakoranye
n’ikigo gishinzwe kwihutisha iterambere
ry’ubucuruzi n’ubwikorezi mu muhora wa ruguru (NCTTCA) muri gahunda
zitandukanye
zirimo amahugurwa, nubu tugikomeza.
Twakoranye kandi n’ibigo nka
SFHI na USAID ku mishinga n’ubukangurambaga mu kurwanya ubwandu bw’agakoko
gatera SIDA ndetse n’izindi ndwara.
Ø UBUFASHA BWATANZWE N’ABASHOFERI BAHUGUWE:
Abarenga
447 bafashijwe kubibazo bitandukanye kandi abarenga 1.000 bahawe amahugurwa
n’ubu bigikomeje guhabwa mu byiciro bitandukanye.
Ø MU MIBARE:
Umubare
w'abanyamuryango: >1.000
Imishinga
yarangiye: >4
VI.
INDI MISHINGA ITEGANYIJWE:
v
Gahunda nka NORTHERN CORRIDOR
PUBLIC PRIVATE PARTNERSHIP COMMITTEE irakomeje mu kunoza imigendekere
myiza ndetse no kwihutisha ubwikorezi
n’ubucuruzi mu muhora wa ruguru.
v
Hakomeje ibiganiro kugirango hashyirweho urwego ruhuriweho ruhuza ama
sendika y’abashoferi mu karere U Rwanda ruherereyemo.
v
Mu Muryango wacu, tugira uruhare mu mibereho myiza yabaturage muri
rusange, nko kubakira inzu zo guturamo abatishoboye, ndetse no kugira uruhare
mu zindi gahunda za leta.
VII.
ABAFATANYA
BIKORWA:
Ø Polisi y'u Rwanda (RNP)
Ø Ihuriro ry’abikorera mu Rwanda (PSF)
Ø
Ihuriro ry’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR)
UBUFATANYE
MPUZAMAHANGA:
Amashyirahamwe y’abashoferi muri Afurika y’iburasirazuba (TANZANIA,
KENYA, UGANDA, BURUNDI NA ZAMBIA)
VIII.
IMBOGAMIZI
N'AMAHIRWE ATEGANYIJWE:
IMBOGAMIZI:
1.
Ubufatanye na Leta:
Umwuga
wo gutwara amakamyo nturabasasha kwitabwaho na Leta kuburyo bukwiye. Dukeneye
amategeko avuguruye akurikiranwa mu buryo buhoraho mu kurengera umukozi
(Umushoferi) no mugihe ari mu mahanga mu butumwa bw’akazi.
Kugeza
ubu, haracyari icyuho mu ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko, gushyigikirwa, no guhuza
imyumvire ku mbogamizi n'ibikenewe mu
kunoza uyu mwuga.
2.
Ibibazo by’ubushobozi:
Ishyirahamwe
ryacu kugirango ritere imbere, rikeneye amafaranga yo gutera inkunga imishinga
nko kwiga ku mategeko agenga umurimo, kurengera uburenganzira bw’abashoferi,
gukoresha amahugurwa yisumbuyeho, no gutangiza udushya muri uyu mwuga wo
gutwara amakamyo.
Iki
cyuho kigabanya ubushobozi bwacu bwo gushyira mu bikorwa gahunda zimwe na zimwe
duteganya.
3.
Ibibazo by'ubwishingizi n’ubwiteganyirize
bw'abashoferi:
Mu
gihe amakamyo dutwara afite ubwishingizi bwuzuye, abashoferi ubwabo ntabwo ubuzima
bwabo bwishingiwe. Iyo habaye ibyago by’impanuka, abashoferi bashokemerekera
muri izo mpanuka rimwe na rimwe bagahura n’ubumuga bwa burundu mu ubuzima bwabo
bwose, ntibabashe no kubona ubuvuzi bukwiye.
Umushoferi
uhasize ubuzima, umuryango we wakabaye ugira ibyo uhabwa mu bwiteganyirize,
ariko iyo bitakozwe, wa muryango we uhita uba umutwaro ku gihugu. Uku kubura
ubwishingizi n’ubwiteganyirize bya kagombye gukemurwa n’amategeko agenga
umurimo, ariko ntibirabasha gushyirwa mu bikorwa
hamwe na hamwe.
AMAHIRWE
ATEGANYIJWE:
1.
Twizera ko amaherezo leta
izasobanukirwa neza umwuga wa gishoferi n’imbogamizi wihariye.
2.
Turimo kwagura imbaraga z’ubufatanye,
haba mu karere ndetse no kurwego mpuzamahanga, kugirango tunoze ubufatanye
n’imikoranire.
3.
Turateganya ubwiyongere bw’abanyamuryango
bacu, Uyu mubare uzashimangira ijwi ryacu kuko ari ingirakamaro.
4.
Tuzakomeza kuganira n'amashyirahamwe
mpuzamahanga, amahuriro, hamwe n’amasosiyete kugirango twongere ubufatanye no
guteza imbere amahirwe yo guhugura abashoferi ku rwego mpuzamahanga.
5.
Turacyashaka abo twiyungaho ndetse
dufatanya kugirango dutange umusaruro ukwiye mu kunoza umwuga wo gutwara
amakamyo.
IX.
AMAKURU KU IMARI:
a)
Ishyirahamwe riterwa inkunga binyuze mu
misanzu y'abanyamuryango buri kwezi.
b)
Ishami ry’imari ryemeza ko amafaranga
akoreshwa hakurikijwe ingengo y’imari yemejwe, Ikubiyemo imishahara y’abakozi
n’indi mishinga na gahunda zindi zikenewe.
c)
Raporo y’imari ishyikirizwa
abanyamuryango buri kwezi muncamake, na buri mwaka mu nteko rusange, byerekana
uburyo amafaranga yakiriwe buri kwezi nuko yakoreshejwe.
X.
IBITEKEREZO BY’IMIRIJWE
IMBERE:
i.
Gukomeza
gukora ubuvugizi ku ishyirwa mu bikorwa ary’amategeko agenga umurimo.
ii.
Gushiraho
ubwishingizi bwo kwivuza ku banyamuryango bacu.
iii.
Kugura imbangukira
gutabara kugirango itange ubufasha bwihuse mugihe habaye impanuka.
iv.
Gushiraho
ikigo cy'imari iciriritse cyangwa banki kugirango itange serivisi zinguzanyo ku
bashoferi.
v.
Kwagura
gahunda z’amahugurwa ku bashoferi batwara amakamyo bakagera ku bushobozi
mpuzamahanga.
vi.
Kubaka
ibigo bikomeye bigirira akamaro abashoferi ubwabo.
vii.
Gutezimbere
urwego rwacu rwemewe rwo kwigisha no guhugura abashoferi ku burenganzira bwabo n’amategeko
agenga umurimo, haba mu mategeko agenga umurimo mu gihugu ndetse no ku rwego
mpuzamahanga.
viii.
Gukomeza
gushaka iterambere mu bufatanye mpuzamahanga
XI.
UBUHAMYA:
·
Mu
2023, umushoferi wo mu Rwanda yagize impanuka ikomeye aho ikamyo yerekeje mu
isoko, bituma hapfa abantu barenga 50.
Umushoferi yari
umunyamahanga mu kindi gihugu. Ku nkunga y’ishyirahamwe hamwe n’ubufasha bwa
bagenzi bacu bo muri kiriya gihugu, twifashishije ubutabera mu buryo buboneye kandi
ku mpande zombi burakora.
·
Mu
bihugu bimwe na bimwe, iyo habaye impanuka harebwa ku bayihuriyemo.
Umwe mu
banyamuryango bacu yagize impanuka irimo umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru mu
gihugu kimwe. Nubwo byari bimeze bityo, umushoferi yarafunzwe, kandi amategeko
y’umuhanda ntiyubahirizwa. Icyakora, ku bufatanye na ambasade y’U Rwanda n’ishyirahamwe
ry’abashoferi b’amakamyo muri icyo gihugu, Urubanza rwaciwe mu buryo buboneye,
kandi ubutabera buratangwa.
·
Mu
bihugu bimwe, amategeko yabo ntagendanye ni gihe, aha abashoferi bakunze
gufungwa bazira ibibazo bijyanye n’imodoka, kabone niyo amande yakabaye
igisubizo gikwiye.
Twahuye
n’ibibazo nkibi kandi twakoze kugirango tubikemure. Byongeye kandi, ruswa
ikomeje kuba ikibazo gikomeye, ababishinzwe basaba kugira icyo bahwabwa aho
gukurikiza amategeko, cyane cyane ahabereye impanuka, batitaye niba umushoferi
afite amakosa. Turakomeza gukora kugirango tunoze ubuvugizi kuri ibi.
Ubundi buhamya mushobora
kubusanga ku miyoboro ya YouTube, ACPLRWATV
, no kuri Sauti
Ya Dereva , imiyoboro icungwa n’ibigo byitangaza makuru.
XII.
MU
KWANZURA:
ACPLRWA
yakomeje gukora ubuvugizi bushimangira uburenganzira n’imibereho myiza
y’abashoferi batwara amakamyo mu Rwanda, duhagaze neza mu nshingano zacu zo
kuzamura ubunyamwuga no gufatwa neza muri iki gice. Kuyoborwa n'indangagaciro
zacu z'ibanze z'ubunyangamugayo, ubuvugizi, uburinganire, ubumwe, no gukorera
mu mucyo, twiyemeje kubaka inzira y'akazi itekanye kandi inoze ku bashoferi, ba
nyir'imizigo, ndetse n'abakoresha ubwabo.
Mu gihe
dukomeje gutera imbere no kwagura ibyo dukora, turahamagarira abaterankunga
haba mu karere ndetse no mu mahanga kwifatanya natwe mu kuzamura ibipimo by’uyu
mwuga wo gutwara amakamyo.
Twese
hamwe, dushobora gushyiraho ejo hazaza aho uburenganzira bw’abakozi ba
bashoferi bw’ubahirizwa, kandi umwuga ugatera imbere mu buringanire, umutekano,
no kwaguka.
Dutegereje
kuzakorana na buri wese mugushyigikira iki cyerekezo dusangiye.
XIII.
KU
YANDI MAKURU:
YouTube:
ACPLRWATV
X
(Twitter): ACPLRWA
Facebook:
ACPLRWA
Ibiro:
+ (250) 792 405 099
Tel: + (250) 789 187 656
Website: WWW.ACPLRWA.RW
E-mail: acplrwa@gmail.com